Yashyizweho kuri7 March, 2017 | 16:56

Umunyamakuru John Ndabarasa wari waraburiwe irengero ubu ari mu Rwanda

Ndabarasa John wayoboraga Sana Radio yaburiwe irengero muri Kanama 2016. Icyo gihe twabagejejeho inkuru y’ibura rye, aho abo bakoranaga bavugaga ko bamaze ibyumweru bitatu batamuca iryera.

Amaze ibyumweru bitatu agarutse mu Rwanda. Aho yari ari yirinze kuherurira Izubarirashe.rw ku mpamvu yise ize bwite. Gusa ngo ni “muri kimwe mu bihugu byo mu karere, mu nkambi y’impunzi.”

Ahuza ihunga rye n’ifungwa rya muramu we Lt Joel Mutabazi wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikari, mu Kwakira 2014, nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwiswe urw’iterabwoba.

Lt Mutabazi wari mu barindaga Perezida Kagame, yanambuwe impeta za gisirikari, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC irwanya Leta.

Ndabarasa avuga ko ifungwa rya Mutabazi n’itoroka rya mushiki we (umugore wa Mutabazi) wahungiye muri Finland byamuteye ubwoba, yanzura guhunga ngo hato na we adakurikiranwa.

Ati “Nta bintu bibi nari nakoze ariko ni bya bindi wumva mu mutima wawe ukavuga uti ‘bashobora kunkurikirana’, ibintu nk’ibyo nyine, umuntu agira ubwoba.”

Avuga ko yigiriye inama yo kujya mu nkambi y’impunzi “kuko ari bwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira ndetse n’uburyo bwo gusanga abavandimwe banjye mu mahanga.”

Ubwo yarimo ashaka uko yajya i Burayi, abantu be ba hafi ngo bakomeje kumuhamagara bamubwira ko ubwoba afite nta shingiro bufite, bamushishikariza gutaha, abitekerezaho, aragaruka.

Abisobanura atya: “Naje guhamagarwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bavandimwe bo mu Rwanda bangira inama yo gutaha kuko atari njye wakoze ibyaha, kandi ko ari ntacyo nshinjwa, ari na cyo cyatumye mfata icyemezo cyo gutaha.”

Ntiturabasha kuvugana n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwari rwatabaje ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ngo rikurikirane ikibazo cy’uyu Ndabarasa. Polisi yo yatwijeje ko iza kugira icyo idutangariza kuri iki kibazo mu gihe kitarambiranye.

Ndabarasa yabwiye Izubarirashe.rw ko mbere yo guhunga nta rwego na rumwe rwari rwarigeze rumuhamagaza rumubaza ku byaha ibyo ari byo byose, cyane ko ngo nta cyaha yari yarakoze, ari na yo mpamvu yiyemeje gutaha.

Ngo amaze ibyumweru bitatu agarutse mu Rwanda, ariko ntaramenyesha ubuyobozi ko yatahutse. Ati “Ntabwo ndavugana n’inzego zishinzwe umutekano, gusa niteguye ko nibagira icyo bambaza nzabasobanurira nta kibazo.”

Nyuma y’ibura rye, imiryango irimo Human Rights Watch yasohoye amatangazo amutabariza.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru