Yashyizweho kuri19 December, 2017 | 17:18

Sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru ni icyorezo- Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul asanga ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko ari icyorezo gikomeye kidakwiye kuvugwa kinyurwa hejuru.

Ibi yabitangaje ubwo yasozaga Inama Nkuru y’Igihugu y’Umushyikirano yaberaga i Kigali kuri uyu wa 18 na 19 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu baganira ku biyobyabwenge bagenda babica hejuru bisa nk’aho atari ikibazo gihangayikishije. Avuga ko kuri ubu byabaye icyorezo aho hari n’ibihugu ubukungu bwabyo bushingiye mu icuruzwa ryabyo.

Ngo aho binageze n’aho abantu babyitera mu maraso, ndetse hakaba hari n’ababisangira bivoma amaraso bakayatera mu badafite ubushobozi bwo kubyigurira.

Ati “Uwabinyoye, uwabyiteye mu maraso akaba afite mugenzi udafite aho abivana akamubwira ati ’ariko wowe ntacyo wabonye, undi ati ‘oya’ ndabifite zana intuza nkwereke. Akivomamo amaraso akamuha.

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano ya buri muntu wese kumva ko ari ikibazo gihangayikishije, aho ngo mu gihe kidakumiriwe byatuma n’ibyubakwa byose byasenyuka.

Iyi ngingo Perezida Kagame avuga ko yayiganiriyeho n’Umuyobozi muri Loni ushinzwe ishami rirwanya SIDA, Michael Sidibé, aho yamuhaye ishusho y’uko bihangayikishije isi.

Yagize ati “Sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru ni icyorezo tugomba, twarakererewe, twari kuba twaratangiye kugitekereza tukagiha uburemere bwacyo. Iyo ubonye aho kigeze usanga muri buri gihugu cyose ndetse hano ubanza ni bya bindi twagiye dusigara inyuma mu majyambere, ubanza na byo niba ari amajyambere twasigayeho inyuma gato ari si amajyambere dukwiriye kugenda gahoro ndetse tukareba uko twabirwanya tukabirandura.”

Mu muryango nyarwanda abana bacu, umwana asigaye ajya hanze kwiga mu mashuri yo haze ugasigara nyine usenga, usibye ko aba anabisize na hano, iyo turi kumwe na hano turasenga, ukavuga uti wenda abana b’u Rwanda bazabisimbuka, ahura ubifuriza ko babisimbuka.”

Avuga ko no mu bantu bakuru hari abanywa ibiyobyabwenge ugasanga byarabagize imbata, aho ngo n’ibitaragera mu Rwanda igihe cyose bishobora kuhagera, asaba ko habaho ingamba zihamye zo kubirwanya.

Yagize ati “Mu biri ku isi hose natwe bitugeraho, uyu ni umwanya wo kwibutsa kuba tubitekereza tukabiha umwanya wabyo. Rwose ibi bindi byose turiho twubaka, kugira ngo bihirime, kugira ngo bisenyuke, kuko ni imungu imunga buri kintu cyose, imunga abantu, umuntu akaba agenda mugahura ukagira ngo ni umuntu. Iyo bivuye aho birarenga bikajya mu bintu, ibintu twubaka, ibikorwa, iyo byagiyemo iyo mungu mu myaka itari myinshi cyane ukabona byashize.”

Yasabye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano gutekereza kuri iyi ngingo, aho ngo hagomba kurwanywa ibiri mu gihugu ndetse no kwirinda ibitarahagera ko byahagera.

Ati “Ibyo turimo tuvuga tunyura hejuru dutya, ni bibi cyane. Mubitekerezeho, aho byaba biri hose, mugererageze mutekereze aho abo bantu baba bagana cyangwa aho igihugu cyaba kigana. Kandi igihugu cyacu ntabwo ari ikirwa, ibyo byose biri ku isi hose natwe n’uko. Hari ukubikumira kugira ngo bitarushaho kuba bibi hari no kubirwanya kuko byamaze kuba. Dufite intambara ebyiri, ni ukurwanya ibihari no kwirinda ibikomeza kuza.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ababyeyi kurera abana b’u Rwanda neza bakabatoza indangagaciro nziza, kugira ngo babashe gukurana imyitwarire iboneye.

Ubushakashatsi bw’Ubushinjacyaha na Polisi bwagaragaje ko ibiyobyabwenge ari byo biza ku isonga mu gutera ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu, kwica n’ibindi.

Guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 ubushinjacyaha bwatsinze imanza zijyanye n’ibiyobyabwenge ku kigero kiri hejuru ya 96%, imibare ubushinjacyaha buvuga ko iri hejuru mu buryo bukabije.

Inama Nkuru y’Igihugu y’Umushyikirano ikaba yageze ku musoza, aho yanafatiwemo imyanzuro ahanini igamije guteza u Rwanda imbere, kwigisha ururimi ry’ikinyarwanda, konoza ireme ry’uburezi ndetse n’iyindi.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru