Yashyizweho kuri17 August, 2019 | 19:27

Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya usimbuye Madamu Rwakazina Marie Chantal

Rubingisa Pudence yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri manda y’imyaka itanu atsindira uyu mwanya ku majwi 71 atsinze Rutera Rose wagize amajwi 22.

Ibikorwa by’amatora byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 byabimburiwe no gutora abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere dutatu tuwugize, aho buri karere katangaga babiri.

Abatowe ni Kayihura Muganga Didas na Rutera Rose bahagarariye Akarere ka Kicukiro; Rubingisa Pudence na Rose Baguma bahagarariye Gasabo; Umutoni Gatsinzi Nadine na Mutsinzi Antoine bahagarariye Nyarugenge.

Abo biyongereye ku bajyanama bashyizweho na Perezida Paul Kagame ari bo Dr. Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Rugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.

Abo bose bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali, bitoramo komite iyoboye inama njyanama ndetse na Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali. Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yari igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iwugize.

Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye Bayisenge Jeannette yungirijwe na Kayihura Muganga Didas, umunyamabanga aba Baguma Rose.

Ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali,Rubingisa Pudence,yungirijwe na Dr Nsabimana Erneste ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo na Umutoni Gatsinzi Nadine ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu.

Rubingisa ayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa ambasaderi mu Busuwisi.Rwakazina yasimbuye Nyamurinda Pascal wayoboye umujyi wa Kigali hagati ya 2017-2018,Nyamurinda asimbura Mukaruliza Monique wayoboye hagati ya 2016-2017,Mukaruliza we yari yarasimbuye Ndayisaba Fidèle wayoboye kuva 2011 kugeza 2016,Ndayiyisaba nawe asimbura Kirabo Aissa Kacyira wayoboye hagati ya 2006-2011 yaje akurikira Mutsindashyaka Théoneste wayoboye hagati ya 2001-2006.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru