Yashyizweho kuri21 February, 2017 | 10:56

Umuhanda uturuka kuri Merdien ukagera kuri Ambasade ya Amerika Nta modoka itwara abagenzi izongera guca

Umujyi wa Kigali uvuga ko guhera kuri uyu 20 Gashyantare 2017 nta modoka itwara abagenzi izongera gukoresha umuhanda uturuka kuri Hotel Meridien ugakomeza kuri Ambasade ya Amerika mu Rwanda.

Ni itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, aho rivuga ko biri mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera cyawo.

Iri tangazo rivuga ko imodoka zitwara abagenzi zakoreshaga uyu muhanda, zashyiriweho undi, aho zizakoresha uva ku nyubako yitwa Kubaho Plazza, ugakomeza ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ugakomeza ku Kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority), ukerekeza ku Kigo gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), ugakomeza kuri Ambasade ya Amerika ukagera kuri Gare ya Kacyiru.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo bwari bwaramaze kukiganiraho n’abafite amasosiyete atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bakoreshaga uwo muhanda.

Ibindi binyabiziga bisanzwe bidatwara abagenzi bizakomeza gukoresha uwo muhanda nta nkomyi.

Umuhanda uturuka kuri Merdien ukagera kuri Ambasade ya Amerika Nta modoka itwara abagenzi izongera guca

Rwagatore Etienne, Umugenzuzi w’itwara rusange ry’abantu mu Mujyi wa Kigali avuga ko guhindurira imodoka zitwara abagenzi zigaca mu wundi muhanda ngo byatewe n’uko aho zitanyuraga hari ahantu hagenewe gutura kandi abahatuye bakaba bagorwaga no kujya gutega imodoka.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru