Yashyizweho kuri18 July, 2019 | 16:15

Ubwitange bwa Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero 2 butumye MININFRA ihagurukira kumufasha

Minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA igiye gufasha Niringiyima Emmanuel umusore w’imyaka 23 y’amavuko umaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze cyo gukora umuhanda w’ibirometero bibiri mu myaka 3 wenyine.

Inkuru y’uyu musore wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yabaye kimomo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutangazwa na TV1, abaturanyi bemeza ko uwo muhanda yawukoze wenyine.

Nyuma y’uko amashusho y’uyu musore atangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyamvaga, benshi mu bazikoresha bavuga ko ubuyobozi bukwiye kumugenera ishimwe.

Ibi byatumye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yasubije ko igiye koherezayo itsinda ry’abayihagarariye, abakozi b’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagasuzuma uburyo yafashwa.

Iti “Ejo [ku wa kane] hategenyijwe igikorwa cyo gusura [aho Niringiyimana atuye] kugira ngo risesengure ubufasha bushoboka kuri iki gikorwa yibwirije.”

Muri iyo nkuru Niringiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru.

Ati “Nari naje guhinga mbona igihuru gitangira abahetsi barimo batambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema, umuhanda ntangira kuwukora gutyo.”

Uyu musore avuga ko yaheraga saa moya za mu gitondo, saa tanu akajya kuruhuka akongera kugaruka saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru