Yashyizweho kuri8 April, 2017 | 11:26

#Kwibuka23: Ubuyobozi bubi nibwo bwatugejeje aha – Senateri Mike Rugema

Ibi Senateri Mike Rugema yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku baturage bo mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 7 Mata 2017 ubwo yifatanyaga nabo mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Senateri Mike akaba yongeye kwibutsa Abaturage bo muri aka karere ko uruhare rw’ubuyobozi bubi bwaranzwe n’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda ari nayo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka uyu munsi.

Nk’uko byagaragajwe n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace yavuze ko muri aka karere ka Kayonza by’umwihariko umurenge wa Mukarange hakiri imibiri y’Abazize Jenoside isaga 200 itari yabasha kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiriye umuntu. Uyu Munyabuhoro akaba yongeye gusaba abatuye muri uyu Murenge wa Mukarange gutera intambwe y’ubutwari bagaragaza aho izo nzirakarengane zajugunwe mu rwego rwo kugirango imibiri yabo ishyigurwe mu cyubahiro, Munyabuhoro kandi akaba yongeye gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti gukomera cyane cyane muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abavandimwe bazize uko baremwe. Munyabuhoro Ignace uhagarariye Ibuka mu karere ka Kayonza

Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho yongeye kwibutsa abatuye muri aka karere by’umwihariko abo mu murenge wa Mukarange ko abakoze Jonoside bakwiye gutera intambwe y’ubutwari mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge bahora batozwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu butumwa bwe Senateri Mike Rugema wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagize ati “Uruhare rw’ubuyobozi bubi nirwo rwatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, twese nk’abanyarwanda tuzi neza amateka yaranze u Rwanda n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mubikorwa Jenoside yakorewe Abatusti ari nayo mpamvu kugeza n’uyu munsi wa none twibuka izo nzirakarengane zazize uko zaremwe ni amateka y’igihugu cyacu ari nayo mpamvu tugomba kuyabamo tunashimira by’umwihariko ubuyobozi bwacu buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame we wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside agashyiraho gahunda zitavangura abanyarwanda, agatanga umutekano ku banyarwanda bose, agashyiraho ubumwe n’ubwiyunge kuri ubu abanyarwanda bakaba barabaye umuntu umwe

Senateri Mike kandi yasabye abatuye muri uyu murenge ko ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi iyi mibiri isaga 200 y’Abatutsi itaraboneka yazaba yarabonetse yose igashyingurwa mu cyubahiro. Senateri Mike yifatanije n’abayobozi, Abaturage b’Abakarere ka Kayonza gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru