Yashyizweho kuri3 December, 2019 | 20:45

RIB na Polise y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda baza imbere mu batse ruswa cyane

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) bugaragaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu, Ishami ry’umutekano mu muhanda bari mu bigo bitanu bya mbere birangwamo ruswa.

Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe uko ruswa ihagaze mu Rwanda n’inzego za mbere zirindwi .

Urwego rwa mbere ni TVETs ku kigero cya 12.80%,Traffic Police ku mwanya wa kabiri na 12.40%, Urwego rw’abikorera ku mwanya wa Gatatu PSF ni 9.90%, RIB ku mwanya wa kane na 8.50%,WASAC ku mwanya wa Gatanu na 6.40% inzego z’ibanze ku mwanya wa Gatandatu na 5.50% ndetse na RURA ku mwanya wa karindwi na 5%.

Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri buriya bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2459. Muri bo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, hakaba harabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n’abo mu mujyi 36.7%.

Muri RIB, kuva yavanwa muri Polisi ikaba urwego rw’igenga, ruswa yavuye kuri 6% igera ku 8%.

RIB ngo yakiriye amafaranga yose hamwe angana Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije. Amafaranga yose yatanzwe muri uru rwego rwa ruswa angana na 17.406.658.639.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 70% by’abatswe ruswa, ari abaturage bo hasi binjiza amafranga ari munsi y’ibihumbi 30 ku kwezi.

Polisi yo mu muhanda nanone yari yaje imbere ku kwakira ruswa mu mwaka ushize n’ubwo kuri iyi nshuro hihishimirwa ko hari icyagabanyutse.

Gusa nanone ngo guhera muri 2016 ruswa igenda igabanyuka, gusa iracyagaragara mu gihugu n’ubwo hakomeje gushyirwaho ndetse no gukaza ingamba zo kuyihashya.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru