Yashyizweho kuri21 December, 2016 | 15:23

U Rwanda rweretse Loni akababaro rwatewe n’irekurwa ry’abakoze Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni akaba n’umwe mu bagize guverinoma, Valentine Rugwabiza yasobanuriye akanama k’Umutekano ka Loni ko u Rwanda rwababajwe no kuba umucamanza Theodor Meron yararekuye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ba ruharwa batararangiza ibihano.

Hari mu kiganiro mpaka ku mikorere y’urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga harimo n’urureba u Rwanda (Mechanism for International Criminal Tribunals, MICT) cyabaye ku wa Mbere, cyari cyanitabiriwe n’umucamanza Theodor Meron uherutse kurekura Ferdinand Nahimana na Rukundo bari bafungiwe muri Mali kubera ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Rugwabiza yibukije ko ku ya 2 Nzeli 1998 Loni yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ubwoko kandi ko yateguwe. Hagakurikiranwa abantu 93 ahanini bagizwe n’abacurabwenge bateguye bakanayishyira mu bikorwa.

Ariko ngo ibi abakoze Jenoside bashaka kubipfobya bishingikirije impuguke, itangazamakuru n’abanyapolitiki, bagashaka kugoreka amateka.

Ibi binajyana no kuba mu myaka itanu ishize nta muntu n’umwe muri ba ruharwa bakoze Jenoside urafatwa uretse Ladislas Ntaganzwa wafashwe mu mwaka ushize.

Yakomeje agira ati “ Tunahangayikishijwe n’umuco uteye inkeke wo kurekura abafungiwe Jenoside batararangiza ibihano n’abagabanyirizwa ibihano mu bujurire. […] Tunababazwa no kuba ibihugu by’amahanga bititabira kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside bafashwe.

Mu mwaka ushize twatunguwe no kumva ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvaniraho ibirego padiri Wenceslas Munyeshyaka , umwanzuro uhabanye na kamere n’ubukana bw’ibyaha byakozwe izuba riva kandi bifitiwe ibimenyetso.”

Amb. Rugwabiza yashimiye Canada, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Anabwira Akanama k’Umutekano ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba urukiko rw’i Paris rwarakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira ndetse n’igihano cya Pascal Simbikangwa kigashimangirwa.”

Yasabye ko ububiko bw’amadosiye bwashyirwa mu Rwanda kuko ari amateka n’umutungo w’igihugu, kandi bukaba n’ikimenyetso kidasibangana cy’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru