Yashyizweho kuri26 February, 2019 | 09:04

U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no kwirinda abashaka kubayobya babavana mu nzira y’iterambere.

Yabigarutseho mu biganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karereka Huye aho yaganiraga n’abayobozi ndetse n’abandi bavuga rikumvikana babarirwa muri 600 ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 25 Gashyantare 2019.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano aho yavuze ko umutekano udashobora kuboneka ku bantu badakora neza.

Ati “Umutekano ni ngombwa kuri twese kandi umutekano ni twe ushingiraho ariko umutekano ntiwaboneka mu bantu badakora neza, badafite n’icyo bumva bakwiriye kuba barinda.”

Perezida Kagame yavuze ko ntawe ukwiriye kwangiza ibyagezweho ngo abantu barebere gusa ngo bamureke.

Yagize ati “Akenshi iyo udafite icyo urinda ni nko kuvuga ngo ntacyo utakaza. Wibera aho gusa, nubishatse akangiza urebera ukamureka. Aho turi, nudafite icyo afite uyu munsi yibwira ko azakibona ejo. Umutekano uva no mu buryo abantu babana bumva neza ko bagomba gufatanya.”

Muri ibi biganiro,Perezida Kagame yagarutse ku mutekano wo mu Ntara y’Amajyepfo wahungabanye mu minsi ishize bitewe n’ibibazo by’Abaturanyi, avugako bitari bikwiye kuko abaturanyi akenshi bahahirana.Yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo badategereje ak’imuhana.

Ati “Ariko iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubitegereze ku muturanyi.”

“Kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano. Iyo ubana n’umuturanyi wibwira ko umufitemo inyungu kurusha uko we ayigufitemo biragorana. Ibyo rero biva muri twe iyo dukoranye tukereka n’abaturanyi ko inyungu tubafitemo na bo bayidufitemo.”

Yavuze kandi ko ibyo bibazo by’umutekano muke u Rwanda rwabyitwayemo neza kuko byari bigamije kurushotora.

Ati “Twarakomeje turabyihorera kuko hari umurongo utararengwa. Hari igipimo umuntu agenderaho ukavuga ati iyo bitaragera aha ngaha wakomeza ukabyihorera. Ni ko twagiye tubigenza.

Yakomeje agira ati“Tuzakomeza kubigenza neza uko bikwiye. Ntawe ukwiriye kubana nabi mu gihe ataragerageza kubana neza. Igihe hakiri uburyo umuntu arakomeza akagerageza. Ariko hari igipimo bigeraho umuntu akabishakira undi muti.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ubusanzwe ahabereye imirwano abaturage babihomberamo, ndetse n’ingaruka zikabageraho mbere y’uko zijya ahandi, abasaba kugira uruhare mu kwirindira umutekano.

Ati “Ku rwego rw’ibihugu tuzakomeza gushaka uko twabikemura. U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa. Ntabwo dukwiriye kwemera ko abantu batuvana mu nzira y’iterambere ngo batujyane ahandi. Tuzakomeza kurwanya imikorere mibi. Mu gihe abakora nabi batararuha ntabwo abarwanya imikorere mibi tuzaruha.”

Uru rugendo Perezida Kagame yarugiriye muri iyi ntara mu rwego rwo kuganira n’abavuga rikumvikana ndetse n’abandi bayobozi kugira ngo barebera hamwe uburyo bakoresha imbaraga zabo n’ibindi bafite kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru