Yashyizweho kuri27 November, 2016 | 14:13

U Bubiligi: Hamuritswe Film Mfanshanyigisho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe Muyira asbl rikora ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ribinyujije mu buhanzi bw’umwuga, ryamuritse film Mfashanyigisho ndangamateka n’igitabo byombi bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 25 Ugushyingo, muri CCLJ (Centre Communautaire Laïque Juif) mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Nkuko bitangazwa na Igihe dukesha iyi nkuru ngo Uwindekwe Providence Rwayitare na Philippe Taszman bagize ishyirahamwe Muyira asbl, ryakoze iyi film ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bavuga ko kuva aho ihagarikiwe; abanditsi n’abahanga mu nzego zitandukanye babikozeho inyandiko, ariko ugasanga ijwi ry’abacitse ku icumu ritumvikana, bityo rero ngo bayikoze bagamije kubaha umwanya kugira ngo bagire icyo bavuga kizafasha abakiri bato.

Bati “Usanga mu nyandiko n’ahandi ijwi ry’abacitse ku icumu ryumvikana gake cyane uretse igihe habaye imihango yo kwibuka, ni kuri iyo mpamvu habayeho ikintu cyatuma ababishoboye batanga ubuhamya bwabo kugira ngo bushyirwe muri iyi film ndangamateka kandi mfashanyigisho n’igitabo kiyiherekeje ‘D’ici et d’ailleurs’ gikubiyemo birambuye amateka fatizo yaranze iyi Jenoside."

Bavuga kandi ko Film n’icyo gitabo bizifashishwa cyane mu mashuri, mu gutanga ubuhamya bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zabayeho, ikazafasha kandi gufungura ibiganiro mu nyigisho bijyanye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, wari witabiriye iki gikorwa, yagize ati “Iyo abacitse ku icumu batanga ubuhamya nk’ubu, baba badufasha kurwanya urubyiruko rumwe rwadutse hano mu Bubiligi ruvuga ko hariho "Diaspora Hutu" kuko rugendera ku bitekerezo bya kera bya Hutu Power bakagarura ingengabitekerezo n’amacakubiri byatugejeje mu bwicanyi muri 1994.”

“Binadufasha kandi kurwanya bamwe birirwa bavuga ko habayeho Jenoside Nyarwanda, aho kuvuga ukuri ko abishwe bazize ko bari baravutse ari Abatutsi, bivuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Amb. Nduhungirehe yashimye byimazeyo urugero rwatanzwe kuri iki gikorwa, abakoze uko bashoboye ngo bigerweho cyane n’abagize ibakwe n’ubushake bwo gutanga ubuhamya.

Félicité Lyamukuru, umwe mu batanze ubuhamya, yavuze ko imbaraga zo ku butanga zaturutse ku kwanga ko abantu bavuga ibitari byo bakomeza kwiharira ijambo no kugira ngo abana be bazamenye ukuri ku mateka y’aho bakomoka.


Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru