Yashyizweho kuri15 June, 2017 | 08:50

TWAGANIRIYE: Ibitangaje mu kiganiro kirambuye twagiranye na Burafinda Sekikubo Fred ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Burafinda Sekikubo Fred w’imyaka 46, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana 10 abakobwa 5 n’abahungu batanu. Yavukiye ahita Kraal mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1971 kuri Se witwaga Hategekimana Augustin, na Nyina umubyara witwaga Komini Cyiza , Uyu Burafinda akaba avuka ari umwana wa mbere mu bana 20 bose babyawe n’uyu muryango.

Mu rugo aho Uyu Burafinda Sekikubo Fred atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro , Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashahi, ubwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yasuraga uyu mugabo watunguye abanyarwanda benshi yadutangarije byinshi kubuzima bwe n’imimerere yakomeje kumuranga kugeza uyu munsi wa none.
Soma hano inkuru bijyanye :Amafoto atangaje ya Barafinda ushaka kuba Perezida

Ubusobanuro bw’amazina ye buratangaje

Burafinda avuga ko amazina ye uko ari atatu yayahawe n’ababyeyi be ariko akaba afite icyo asobanuye yose.

Burafinda bisobanuye Umuhanzi naho Sekikubo bikaba bishatse kuvuga inzira ndende naho Fred byo biva ku nshinga y’icyongereza ivuga Ubwigenge

Ati “Amazina yange nayahawe n’ababyeyi bange ariko yose afite ubusobanurondetse niyo mpamvu ngomba gukora cyane kugirango ntazatenguha ababyeyi bayampaye

Nyirakuru niwe wamuhanuriye ko azaba Perezida

Burafinda yabajijwe n’umunyamakuru impamvu yamuteye kwinjira mu bya Politiki n’igihe yafatiye uyu mwanzuro wo kujya muri Politiki

Ati “ Ngewe sinakubwira ngo nagiye muri Politiki ku yihe saha cyangwa uwuhe munota ariko icyo nzi neza ni uko Nyogokuru ubyara Papa ariwe wambwiye ko umunsi umwe nzaba Perezida kandi ngahindura amateka ari nayo mpamvu ubona ndimo gukora ibi byose kandi niba koko umukecuru yarabihanuye ngo nzaba Perezida kandi nkaba ngomba kuzayobora Afurika yunze ubumwe”

Umukobwa azajya ashyingirwa umuhungu yifuza kandi Leta ibubakire inabakorere ibisabwa byose

Burafinda ugaragara nk’umuntu udasanzwe cyane ko mu kiganiro twagiranye ubona bimwe mubyo avuga harimo ibidashoborwa n’abantu ahubwo bishoborwa n’Imana yonyine kubantu bayemera n’ibitangaza ikora.

Abajijwe imigabo n’imigambi afitiye urubyiruko yagize ati “Urubyiruko rwo rushonje ruhishiwe rwose ngewe mbijeje ko nta mukobwa uzongera kugira ikibazo cyo kubura umugabo kuko nzashyiraho inteko ibishinwe hanyuma ijye itumiza abaturage bose nk’urugero igihe habaye umuganda ubundi abakobwa bose badafite abagabo baze barebe mu bahungu bose bari aho bahitemo hanyuma uwo umukobwa ahisemo Leta izajya ibashyingira ibakorere ubukwe ndetse banahabwe ibisabwa byose bizajya bibafasha mu mibereho”

N’ubwo uyu Burafinda agaragaza ko azajya agenera ibi byose aba baturage ariko ntabwo agaragaza aho bizava cyane ko avuga ko mu bintu azahindura azakuraho imisoro y’ubutaka, iy’amazu ndetse n’indi misoro yose ku bantu badafite igishoro byibuze cya Milliyoni esheshatu (6000000Frw)

Ikijyanye n’amashuli yize nta kintu ajya abivugaho Ati “Amashuli si ngombwa kuko Imana na Yesu bakoze ibitangaza batarigeze biga

Burafinda avuga ko imyaka yose yabaye ku isi yayimaze yiga ariko ngo kuri we si ngombwa ko umuntu ajya mu ishuli yige za siyansi (Science) ahubwo ibyiza ni ubumenyi ndetse n’ireme

Ati “Amashuli yo rwose murabizi ko Imana na Yesu bagusha imvura kandi twese ntabwo tuzi amashuli bize, Nonese hari umuntu wize siyansi uzi wigeze uhanura imvura n’ubwo yaba yarize ubumenyi bw’isi? ibyo rero ndakeka ubihereyeho utagakwiriye kumbaza amashuli nize”

JPEG - 105.1 kb
Burafinda Sekikubo Fred Avuga ko amazina ye afite ubusonanuro bwinshi kandi aharanira kuzahesha ishema umubyeyi wayamwise


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru