Yashyizweho kuri20 June, 2017 | 17:47

Rwigara Diane yahaye Komisiyo y’Amatora kandidatire ye

Kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Diane Shima Rwigara, umwe muri batatu bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ayishyikiriza ibyangombwa biherekeza kandidatire ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko yageze kuri Komisiyo y’Amatora ahagana saa cyenda n’igice, yakirwa na Perezida wayo, Prof Kalisa Mbanda.

Ibyangombwa yashyikirije Komisiyo y’Amatora birimo icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu kitarengeje amazi atatu, ikigaragaza ko yasubije ubwenegihugu bundi yari afite, icyangombwa cyo gutura n’ibindi biteganywa n’itegeko.

Ku bijyanye n’ubwenegihugu, uyu mukobwa yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urwandiko rugaragaza ko yasubije ubwenegihugu bw’u Bubiligi yari asanganywe.
Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire bizarangira ku wa 23 Kamena 2017.

JPEG - 174.5 kb
Shima Diane Rwigara ushaka kuba umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ashyikiriza Prof Kalisa Mbanda ibyangombwa b

Yanditswe na Chief editot/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru