Yashyizweho kuri9 January, 2017 | 10:14

Rubavu: Abayoboke b’idini ya Isilamu barasabwa kwirinda ubuhezanguni n’ubutagondwa

Ubuyobozi bw’idini ya Islamu ku bufatanye na polisi y’u Rwanda bwasabye abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere kua Rubavu kwerinda no kurwanya ikintu icyo aricyo cyose gihabanye n’imyemerere ya Kisilamu birimo ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Muri ibi biganiro, Mufti Sheih Hitimana sallim, yasabye ababyeyi n’abarezi gukangurira urubyiruko rwo mu idini ya Islamu kwirinda ibikorwa nk’ibi, kuko bugira ingaruka nyinshi, kandi bikaba aribyo byonyine bizatuma mu miryango yabo n’aho batuye harangwa umutekano usesuye.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose, nawe wari witabiriye ibi biganiro byabereye mu nzu ndangamuco ya kisilamu mu karere ka Rubavu yabasobanuriye birambuye ku butangondwa , avuga ko buri gihe abakora iterabwoba n’abigisha amatwara y’ubutagondwa , bitwikira umwenda w’idini ya Isilamu, abasaba gukora ibishoboka byose mu kuburwanya.

ACP Basabose , yabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, bafatanya muri byose n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi ibegereye, batanga amakuru y’icyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira, abasobanurira ko muri iki gihe urubyiruko arirwo rushukwa cyane n’abashaka kurujyana mu bikorwa by’ubuhezanguni, bakaba bagomba kuruba hafi.

Yaravuze ati:” Mudufashe turinde abaturage bacu, cyane cyane urubyiruko kutishora mu buhezanguni, kuko bigira ingaruka nyinshi kandi mbi, zirimo n’urupfu.”

Yababwiye ko mu Rwanda abantu bafite uburenganzira bwo kwemera no gusenga bitandukanye, ariko buri wese atabangamiye uburenganzira bwa mugenzi we cyangwa idini ry’undi.

Mufti Sheih Hitimana sallim yasezeranyije ko nk’abayisilamu bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano, bagakumira kandi bakarwanya abafite ibitekerezo by’ubutagondwa kuko u Rwanda rushaka gukomeza gutera imbere.
Uhagarariye Idini ya Isilamu mu karere ka Rubavu Imam Musa Sindayigaya, yavuze ko abayisilamu ahagarariye muri Rubavu biyemeje kurwanya ubutagondwa, ahubwo bagakomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye, anavuga ko nk’abayobozi bagomba kumenya no kumenyesha abo bayobora uruhare rwabo ku mutekano w’igihugu no ku iterambere ryacyo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru