Yashyizweho kuri6 April, 2017 | 17:23

RMC irasaba abanyamakuru kudatambutsa ubutumwa bubiba amacakubiri

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rurasaba abanyamakuru kudatambutsa ubutumwa bubiba amacakubiri, cyane cyane muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Cléophas Barore, umuyobozi wa RMC, riravuga ko RMC “yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

RMC ivuka kandi ko ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 ari yo “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”; inashingiye kandi ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014;

Rwanda Media Commission nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Muri iri tangazo kandi RMC isaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) “kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hirindwa imvugo z’urwango n’amacakubiri.”

Iritangazo rije rikurikirana n’ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda , aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yibukije ko akenshi usanga ibyo byaha bigagaragara mu gihe cyo kwibuka, ugasanga ababikora baribasira abacitse ku icumu n’amatungo yabo.

Ati “ Inama nagira abiyumvamo kuzakora icyaha kijyanye n’amagambo y’urwangano bashaka ubufasha hakiri kare. Ni inyungu yabo guhinduka vuba na bwangu. Bashobora kwinjira muri gahunda z’ubwiyunge bakagaragaza ibibazo byabo byose baba bafite.”

Yongeyeho ati “Ni igihombo gikomeye ku gihugu gufunga umuntu, izo sizo ntego zacu, ariko dukwiye kuburira abo bose ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yavuze ko gahunda z’igihugu z’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’ubundi bukangurambaga, zagize uruhare rwiza mu guhindura abantu kuko hagiye habaho kugabanuka kw’ibi byaha uko imyaka yagiye ishira.

Umuvugizi wa Polisi yasabye Abanyarwanda kwitwararika mu gihe cyo kwibuka kandi bakarushaho gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru