Yashyizweho kuri6 May, 2020 | 09:49

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zayo zasubukuwe

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zo kwandikisha no kongeresha agaciro impushya z’agateganyo n’iza burundu, zasubukuwe.

Mi itangazo yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abantu ko abafite ibinyabiziga byafashwe barenze ku mabwiriza ya gahunda ya #GumaMuRugo, na bo bagana ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, cyangwa se bagahamagara 0788311815 bagafashwa.

Kuva hajyaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, zimwe muri serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda zahise zisubikwa.

Muri zo harimo ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Kwandikisha izo mpushya ndetse no kuzongeresha agaciro kandi na byo byahise bisubikwa.

Hasubitswe kandi serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga (controle technique).

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda igenda isubiza abayibaza igihe izindi serivisi zizasubukurirwa, ibamenyesha ko nizisubukurwa bazabimenyeshwa.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

Ngendahimana Oscar - 3 weeks ago

Durasaba Ko Police yu Rwanda Ya Dufasha kubifuza Gukorera Provional Niba Byakunda Hakoreshejwe ikoranabuhanga ???Murakoze

yamfashije callixte - 4 weeks ago

Nonese police yurwanda gukorera provincual kuri telephon umuntu ubishaka mwamufasga ute

Izindi nkuru