Yashyizweho kuri23 June, 2017 | 13:22

PM Murekezi yasabye abasirikare kurangwa n’ubunyangamugayo

Kuri uyu wa 22 Kamena, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye abasirikare barahiriye kuzakora mu rwego rw’ubucamanza kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi barahiriye, batagira abere abanyabyaha cyangwa ngo bafate abanyabyaha babagire abere.

Ibi yabivuze ubwo yakiraga indahiro za Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari, n’iya Cpt. Gerald Ntaganira, Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, aho yabasabye kuba inyangamugayo ku buryo n’abo bazacira imanza bagatsindwa bazajya banyurwa n’ibyemezo bafashe.

Avuga ku myitwarire iranga abacamanza, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mukwiye guhora murangwa na disipulini muri byose kandi hose, umucamanza mwiza noneho by’akarusho w’umusirikari wa RDF tuziho disipulini yo mu rwego rwo hejugu, agomba kuba bandebereho, gusishoza no kuba Intabera bizabarinda kugira abere abanyabyaha ndetse no kugira abanyabyaha abere.”

PM Anastase Murekezi yasabye abacamanza barahiye gukora cyane bakirinda amadosiye y’ibirarane ndetse bakitabira gukoresha ikoranabuhanga mubyo bakora byose hagamijwe gutanga serivisi yihuse.

Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari na Cpt. Gerald Ntaganira barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe,bombi bemejwe n’Inama y’Abaministiri yo kuwa 26/05/2017.
Kuwa 28 Werurwe 2017, nabwo Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare batatu barimo Capt. Vincent NDAYISABA, Capt Chrsitian KAYITARE ndetse na Lt. Claudine MUHAWENIMANA.

Ubwo yakiraga izi ndahiro, PM Murekezi yasabye abarahiye gukurikirana buri wese ushobora guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda, gukurikirana imanza z’ibirarane cyane ndetse no guharanira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho hagamije gutangwa serivisi zinogeye ababagana.

Yagize ati “muzagire intego gukoresha ikoranabuhanga ryihutisha akazi, rituma abantu bakorera mu mucyo kandi rizabafasha gutahura abanyabyaha.”
Yabasabye kandi gukora cyane kandi vuba kuko Guverinoma y’u Rwanda itifuza ko urwego rw’ubutabera rwagaragaramo amadosiye y’ibirarane.

Mu mwaka wa 2014, nibwo na none Minisitiri w’Intebe Murekezi yakiriye indahiro y’Abacamanza n’Abashinjacyaha ba Gisirikare barimo Perezida w’Urukiko rwa gisirikare, Brig Gen Andrew Kagame, Abacamanza mu Rukiko rwa gisirikare bafite ipeti rya Kapiteni (Cpt) ari bo Onesphore Rutagengwa, Samuel Kazenga, Jean Pierre Mutezintare ndetse na 2Lt Annonciate Nyirabahorana, aho na bwo yabasabye ko bagomba kurangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo babashe gutunganya akazi kabo, ndetse no gushyira ingufu kuri dosiye z’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru