Yashyizweho kuri13 October, 2016 | 06:21

Perezida yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yanditswe na Salongo/Muhabura.rw

Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru