Yashyizweho kuri1 November, 2016 | 16:38

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, Perezida paul Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Jan Eliasson uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda guhera ku wa mbere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko n’uw’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere .

Byitezwe ko ibiganiro agirana n‘aba bayobozi byibanda cyane ku muhate u Rwanda rushyira mu kwihutisha Intego z’iterambere rirambye (SDGs)n’imigambi y’igihugu mu iterambere, imiyoborere n’ibisubizo ku bibazo by’abaturage muri rusange.

Akigera mu Rwanda ku wa mbere tariki 31 Ukwakira, mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali uyu muyobozi yasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Rwamagana.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru