Yashyizweho kuri25 June, 2017 | 20:54

Perezida Kagame yavuze ko Abasirikare bahoze ari RPA bamaze imyaka ibiri badahembwa

Mu kiganiro cyari kimaze igihe kinini gitegerejwe ahanini bishingiye ku kuba Perezida Kagame atakundaga kugaragara yatumiwe n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda usibye mu 2010 na 2011 ubwo yakoreraga ikiganiro kuri Contact FM; kuri iyi nshuro yari yatumiwe na Radio na Televiziyo y’u Rwanda iki kiganiro cyanatambukaga no ku yandi maradiyo na televiziyo byigenga byo mu gihugu

Perezida Kagame yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.

Perezida Kagame yavuze ko Ubu bukene bwari mu gihugu imbere, bwageze no ku basirikare bari basoje urugamba rwo kubohora igihugu bigera aho basabwa kwihangana bagakora akazi badahembwa kuko nta mushahara wari kuboneka.

Ati “Ikindi ni uko abasirikare ba RDF uyu munsi bahoze ari RPA bari batarabona umushahara wabo wa mbere kugeza mu 1996, hashize imyaka ibiri. Impamvu ni uko ubwa mbere nta mafaranga yari ahari, icya kabiri ndibuka twari dufitanye ibibazo n’abantu twari twihuje nabo mu gihugu kuko ku bwabo ntibashoboraga kubyumva.”

“Ariko ku basirikare ba RPA bari bamaze igihe mu ishyamba twaricaye hagati yacu tuti mumaze imyaka ine murwana nta mushahahara, turavuga tuti reka tubifate nkaho tutaragera muri Guverinoma, turacyari mu ishyamba reka dukore gutyo.”

Icyo gihe abasirikare ngo batondaga umurongo bagahabwa ibigori n’ibishyimbo akaba aribyo barwarizaho ‘bakarya ukwezi kugashira’. Ibi byose kugira ngo bishoboke, Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko byaturutse ku kwigomwa kudasanzwe n’imyumvire ‘yo kureba kure’.

Ati “Nta mafaranga twari dufite twakundaga kubwira abasirikare tuti hari uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu muri rwa rugamba tutabanje kumva ko turi muri Guverinoma.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urwo rugamba, aribwo ibintu byatangiye kujya ku murongo, ubukungu burazahuka hashyirwaho uburyo bw’imisoro hatangira gukusanywa amafaranga make ari nabyo bigejeje u Rwanda aho ruri magingo aya.

Yagize ati “Ndatekereza ko ingengo y’imari yacu ya mbere ahagana mu 1995, dukusanya duke duke, yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’uyu munsi zimaze kurenga miliyari ibihumbi bibiri. Hagati y’icyo gihe n’uyu munsi, habayeho gupfundikanya kugira ngo ibintu bikorwe.”

JPEG - 89.9 kb
Perezida Kagame yavuze ko mu 1994, kubera ubukene igihugu cyari gifite bwatumye Abayobozi ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva
JPEG - 69.4 kb
Perezida Kagame yavuze ko Abasirikare bahoze ari RPA bamaze imyaka ibiri badahembwa

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru