Yashyizweho kuri28 January, 2017 | 15:12

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe bigatera imbere birambye

Ibi perezida Kagame yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yo gutangiza ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika cyitwa ‘Sustainable Development Goals Center for Africa (SDGC),’ gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, aho yasabye Ibihugu bya Afurika gushyira hamwe kugira ngo bageze abaturage babyo ku iterambere rirambye.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu bihugu 24 barimo abikorera, abahagarariye guverinoma, imiryango itandukanye yigenga ndetse n’imiryango idaharanira inyungu.

Perezida Kagame yavuze ko intego z’iterambere rirambye zireba ibihugu byose ariko cyane cyane ibiri muri Afurika cyane ko ibyinsi bikiri mu nzira y’amajyambere . Yanakomeje avuga ko abantu bagomba guhamya ko ibikorwa bakora bigira uruhare mu mpinduka z’ingenzi mu buzima bw’abaturage kuko ari bo bakeneye izo mpinduka.

Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho gusaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe no gufatanya mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye, by’umwihariko abaturage bagifite ibibazo kurusha abandi.

Aha Perezida yavuze ko n’ubwo igihugu cyaba gifite imbaraga nyinshi, bitavuze ko kiba kihagije muri byose, bityo ko ibihugu bya Afurika nk’ibikiri mu nzira y’amajyambere bigomba gutahiriza umugozi umwe byose bikagira umusanzu bitanga ku iterambere rirambye ry’umuturage wa Afurika.

Avuga kuri bimwe mu bigize intego z’iterambere rirambye bikubiye mu ngingo 17 bigomba kwibandwaho, Perezida Kagame yagarutse ku guteza imbere Uburinganire, ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu.

Umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria uhagarariye abikorera muri iyi nama akaba n’umuyobozi wungirije w’iki kigo ’Sustainable Development Goals Center for Africa (SDGC)’ yavuze ko Afurika igifite urugamba rukomeye bityo ko inzego zose by’umwihariko abikorera, zikwiye kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’Umunyafurika.

Dangote yakomeje avuga ko SDGs zizafasha mu iterambere n’imibereho myiza no kwita ku bidukikije, bityo ngo we nk’umushoramari abonako hakenewe uruhare rw’abikorera muri iri terambere no kugera kuri SDGs. Yanavuze ko muri Africa, imbogamizi zishobora kuzabuza SDGs kugerwaho harimo kwiyobora , guhuza ibikorwa no kubigenzura kuko ngo byakunze kugaraga ko muri Africa bigoye kubona imibare ivuga ibintu aho ubumenyi ari buke cyane.

Intego za SDGs zirimo uburezi bufite ireme, uburinganire, imibereho myiza y’abaturage,guca ubusumbane, kugeza amazi meza ku baturage, amashanyarazi ahendutse hibandwa ku gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, guteza imbere ubukungu, inganda n’ibikorwaremezo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, kwimakaza amahoro n’umutekano, kubaka ubushobozi bw’inzego ndetse n’ubufatanye.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

nshimyimfura francois12 - January 2017

Umukuru wigihugu cyahu arashoboye

Izindi nkuru