Yashyizweho kuri28 June, 2017 | 21:51

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abayahudi bifuza gushora imari mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Umuryango w’Abayahudi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (American Jewish Community, AJC) babarizwa mu nzego zitandukanye z’ishoramari bifuza kugirana ubufatanye n‘u Rwanda.

Ni itsinda ry’abagera kuri 20, kuri uyu wa Gatatu basozaga uruzinduko rw’iminsi ine bagiriraga mu Rwanda, rigizwe n’Abayahudi bahurira mu muryango umaze imyaka myinshi ugira uruhare mu buvugizi mu mubano wa Afurika, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Ririmo abahagarariye ibigo bikomeye byo muri Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo Ignite Ltd, Halco Lighting Technologies, Laquer Corporate Realty Group Inc, Alaskan Cooper & Brass Company n’ibindi.

JPEG - 109.4 kb
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Umuryango w’Abayahudi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umwe mu bagize iri tsinda, Stanley Bergman, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Henry Schein, Inc, ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi, yavuze ko nk’ikigo cye cyifuza kugirana umubano n’ibindi muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Ariko twasanze u Rwanda ari ahantu heza cyane ho gukorera ubucuruzi, guverinoma irabushyigikiye, ikorera mu mucyo, hari isuku, umutekano, kandi hari n’abakozi bafite ubumenyi buhagije […] Turi kubaka umusingi wo gukorana ishoramari hagati y’umuryango w’Abayahudi muri leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko ikindi babonye nyuma yo gusura u Rwanda ari uko atari ari igihugu gihuje amateka n’Abayahudi gusa, ahubwo cyishatsemo uburyo bwo kwiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati “Ni ibihugu bike ku Isi byabashije kugera ku byo Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda bashoboye kugeraho.”

Muri uru ruzinduko bagize n’umwanya wo kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi; Umuyobozi wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré n’ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Bergman yakomeje agira ati “Twaje dufite ingengabihe n’urutonde rw’ibintu by’umwihariko ku nganda zitandukanye, amashanyarazi, ikoranabuhanga, inganda zikora imiti, dufite n’urutonde rurerure rw’ibintu twifuza gukoraho kandi aha ni ahantu habereye ishoramari.”

Umuyobozi wa AJC Africa Institute, Eliseu Neuman, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya mbere ubuyobozi bukuru bw’uwo muryango bugendereye muri Afurika, bitewe n’uko impande zombi zifite amateka ajya gusa, hagamijwe no kubakira ku bimaze kugerwaho.

Yavuze ko bashimishijwe no guhura n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda, bakaba bateganya “gukorana ku mishinga itandukanye twizera ko izatangira vuba.”

Yavuze ko bajya banafata umwanya wo bakajyana muri Israel abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika gushaka ubufatanye n’ibigo bikomeye, bakaba bifuza no kubaka ubwo bufatanye mu Rwanda.

Perezida Kagame asanzwe ashimirwa umubano mwiza afitanye n’Abayahudi, ku wa 22 Gicurasi akaba yarahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson, i New York. Icyo gihembo yagenewe n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru