Yashyizweho kuri3 April, 2017 | 14:49

Perezida Kagame yahamije akamaro ka Siyansi mu iterambere ry’isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bitari ngombwa ko umuntu aba umuhanga muri siyansi kugirango abone akamaro kayo mu iterambere no gushaka ibisubizo by’ibibazo isi ifite.

Yabitangaje i Kigali kuri uyu wa 03 Mata 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo nyafurika cy’ubumenyi bw’imibare gifite icyicaro mu Rwanda (African Institute of Mathematical Sciences, AIMS) .

Perezida Kagame yavuze ko ikigo nyafurika cy’ubumenyi mu mibare kiyongera ku bindi bigo biri mu Rwanda biteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, avuga ko bizafasha gukomeza gushaka ibisubizo no guhanga udushya mu rubyiruko gahamijwe iterambere.

Yagize ati: “Ibi byose bigamije ikintu kimwe cyo guha amahirwe urubyiruko rufite ubuhanga no kubafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo. Nta bundi buryo bwiza bwo guteganyiriza ejo hazaza ha Afurika buruta uburezi no guha amahirwe urubyiruko rufite impano”

Yavuze ko kugirango Afurika ihangane ku rwego mpuzamahanga, bisaba kubaka ubushobozi bukomeye mu bumenyi n’ikoranabuhanga kuko ari byo byakemura ibibazo n’imbogamizi ifite mu iterambere.

Yabwiye abari bateraniye muri utyu muhango ko yishimiye kuba inama yiswe ‘Next Einstein Forum Global Gathering’ imwe mu nama mpuzamahanga ziga ku buryo bwo guteza imbere siyansi ku nshuro yayo ya kabiri izabera mu Rwanda muri 2018, ikurikira iyabereye I Dacar muri Senegal.

Iki kigo kizafasha kongera umubare w’abanyeshuri biga ubumenyi bw’imibare ari na byo bizatuma abahanga n’abashakashatsi muri yo biyongera.

Perezida Kagame yababwiye ko iyo nama izibanda ku buryo Afurika yagera ku mpinduka zihuse binyuze mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga hagamijwe impinduka mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruzafatanya na AIMS kubaka ikigo cy’ubushakashatsi mu bya siyansi kizaba kiri ku rwego rwo hejuru ku rwego rw’umugabane ashimangira ko ibi byose bizagerwaho binyuze mubufatanye.

Mu kugaragaza agaciro siyanse ifite mu iterambere, Perezida Kagame yagize ati: “si ngombwa ko uba umuhanga muri siyansi kugirango umenye akamaro kayo, n’abari muri twe batayize bazi neza akamaro kayo, ko ari ingenzi”

Iki kigo gifite intego yo kongerera abanyafurika ubumenyi bushingiye ku mibare, guhanga udushya binyuze mu bushakashatsi n’ubuvumbuzi bw’abahanga mu bumenyi bw’imibare.

Dr. Thierry Zomahoun, umuyobozi w’ikigo ikigo nyafurika cy’ubumenyi bw’imibare yavuze ko imibare ari ingenzi mu kubungabunga ikirere cya Afurika n’isi muri rusange.

Prof. Neil Turok washinze AIMS yavuze ko iki ari igihe cyo kwishimira iterambere Afurika imaze kugeraho mu bumenyi bushingiye ku mibare, anashimira u Rwanda umusanzu warwo mu guteza imbere ubwo bumenyi.

Ati: “Turimo kwishimira ko Afurika yateye imbere mu bumenyi n’ikoranabuhanga, haba mu buganga, ubuhinzi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru