Yashyizweho kuri26 October, 2018 | 15:24

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wari ufite ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Museveni nk’uko Ambasade ya Uganda mu Rwanda yabitangaje.

Ntihatangajwe imiterere y’ubwo “butumwa bwihariye” Museveni yoherereje Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yifashishije Twitter, yatangaje ko “baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi kandi bakiyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana Perezida Kagame na Minisitiri Sam Kutesa bari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard n’uwo yasimbuye Mushikiwabo Louise, uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Uguhura kw’aba bombi kuje nyuma y’igihe hari Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.

Uheruka ni uwitwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, wabanje gushimutirwa muri Uganda, agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo.

Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2018 yari yaganiriye na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku bibazo by’umutekano n’imibanire irimo agatotsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi, iterambere n’ibindi biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Addis Ababa, yamugaragarije urutonde rw’ibimenyetso ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, agira ati “Uyu munsi nabisubije byose.”

Ku kibazo cy’umubano ukonje, Museveni yavuze ko gishingiye ku kutavugana no kudakorana bya hafi.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru