Yashyizweho kuri22 October, 2019 | 20:58

Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya mu nama izahuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, izayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Hari kandi n’ibiganiro bizagaragaza isura yagutse y’ibibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga, birimo ubufatanye mu gushakira ibisubizo inzitizi nshya n’ibibazo bihari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mutekano n’ituze mu karere.

Hazanemezwa kandi inyandiko ku nzego z’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika.Ni mu gihe kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Hakizimana jean lene - 3 weeks ago

Nikenshi abakuru bibihugu muri AFRICA bakunda kugaragara imbere yibyuma byitangazamakuru banenga ibihugu byo muburengerazuba bwisi, ahanini bashingiye kukuvuga ko ari abakorone izombwirwa ruhame bakunda kuzigeza kubene gihugu .nyamara iyo kimwe muribyo bihugu bitumije inama abo bategetsi ntaniyonka basiga kuri uyu mugabane wagirango baba batanguranwa inkunga! none bakubiseho nuburusiya harya aho bukera AFRICA iyi ntitezwa cyamunara? Kubera imyenda yariye bakaba badatinya gufata nindi? Barumva ko uburusiya buzanye impuhwe cyangwa bwasanze bwaribagiwe gusahura nkabandi bose ?Abayobora uyumugabane sinzi aho bawuganisha, Africa yintambara ninde wahawe ubuhungiro muburusiya yangwa umukene wafashijwe nuburusiya mwitonde mureke guta nurwo mwari mwambaye!

Izindi nkuru