Yashyizweho kuri26 June, 2017 | 06:42

Perezida Kagame yagaragaje ko ataranyurwa

Perezida Kagame avuga ko atiyumvisha uburyo hari abayobozi bicarana bagapanga ibikorwa, nyuma yazashaka kumenya aho bigeze ugasanga barabyibagiwe cyangwa bagize imbogamizi ariko bakinumira.

Ubwo umunyamakuru wa RBA yari amubajije ikibazo kijyanye n’ijambo aherutse kuvuga mu mwiherero w’abayobozi bakuru, aho yavuze ko hashingiwe ku mwihariko w’amateka u Rwanda rwanyuzemo, bikwiye ko abantu bakwiye gukora cyane.

Barore Cleophas yamubajije ko iyo arebye imikorere y’abanyarwanda niba ijyanye n’icyerekezo yifuza.

Umukuru w’Igihugu ntiyajuyaje kumusubiza ko uburyo ibintu bikorwa bitaragera ku muvuduko we yifuza. Asobanura ko n’ubwo bimeze gutyo hari byinshi bikorwa bishimishije kandi bigirwamo uruhare n’abantu batandukanye, ku buryo hari n’ibyo abanyamahanga batangarira.

N’ubwo biteye bityo, Perezida Kagame yagaragaje ko ataranyurwa kuko ngo hakiri byinshi byo gukora.

Abajijwe aho atanyurwa cyane, yasubije avuga hari igihe yicarana n’abayobozi bagapanga ibyo bagomba gukora buri wese akabitangamo ibitekerezo, bagafata umwanzuro wo kubishyira mu bikorwa, hashira igihe gito ugasanga barabyibagiwe.

Yagize ati “Hashira amezi atatu cyangwa atandatu hari ubwo usubira inyuma kubera gushaka kumenya aho tugeze ukabaza ba bandi mwari kumwe, ukagira ngo ntiyari ahari. Ukabona arabyibutse ati ‘harya’. N’undi na we atiiiii…akabaza undi, ati harya. Hakagira uvuga ngo naribagiwe cyangwa se narabikoraga ngeze hagati mpura n’ikibazo’ Arangije aricecekera ntiyanasubira inyuma ngo avuge ngo murabizi bya bintu twavugaga gukora burya mu kubikora twasanze hari icyo tutatekereje cyangwa se hari ikindi kintu cyavutse tutari twabonye, twahuye na cyo, aho guhindura noneho ngo ureke gukomeza ya nzira ya mbere ufate indi ijyanye n’icyo gishya cyavutse ukabyihorera.”

Perezida Kagame yasobanuye ko iyo mikorere igaragara kenshi ndetse no ku bantu benshi, ikintu avuga ko kimubabaza cyane.

Ati “Ntabwo ari rimwe si kabiri, si kuri umwe, buri munsi buri munsi. Niba hari ikintu kintera frustration (kubabara) kimwe ni icyo ngicyo… Abantu barahari barabizi bamwe ni bo bazanye n’ibitekerezo, mwagiye imigambi y’uko bigomba gukorwa ariko hanyuma ugasanga ntibyakozwe, wasubira mu gushaka impamvu, kuko biranashoboka ko buri kintu cyose watekereje gukora wenda utazakigeraho kubera ko hari ibintu bigenda bivuka cyangwa hari ibyo utabonye ujya gutekereza kubikora ariko igihe icyo ari cyo cyose niba wahuye n’inzitizi kuki uhagarariraho? Kuki utakigarura ku bandi mwabivuganye cyangwa mwakoranaga uvuge uti mureke duhindure uburyo ariko ukageza igihe umuntu azabaza ariko ntitwari kumwe kuri wa munsi uti yeee nari mpari, ko usa nk’utabyibuka se?

Avuga ko abantu bagaragarwaho imikorere nk’iyo, baramutse bakorera nk’ahandi bakabaye barirukanwe kera.

Yatanze ingero za bimwe mu bihugu byo mu mahanga, aho umuntu akora amakosa mu kazi agahita yirukanwa nta kuzuyaza kuko ngo haba hari benshi bafite ubumenyi nk’ubwe benshi biteguye kuba bamusimbura.

Avuga ku Rwanda, Perezida Kagame yasobanuye ko hatari benshi bashobora gusimbura abantu nk’abo, aho ngo bituma ahora agoragoza anagira inama abagaragarwaho n’ayo makosa.

Gusa yavuze ko hari igihe bigera akabona nta kindi gisubizo gihari atari ugusezerera umuntu bitewe n’uko yagoragojwe bikaba iby’ubusa.

Yagize ati “Hano ntabatoye umurongo, iyo wirukana utyo wasigara nta bantu ufite. Rimwe na rimwe ukanisuzuma ukagenda buhoro ugahendahenda ukagaganira byagera ku rwego rukabije ukaba ari bwo ufata icyemezo ariko ubundi guhendahenda kuriho gutwara umwanya munini cyane.”

Ngo hari abumva ko ayo makosa ari uburenganzira bwabo aho anemera ko ntawe udakosa ariko akavuga ko iyo amakosa abaye akamenyero ntawakwitwaza ko ari uburenganzirea bwe gukosa.

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje iki kibazo ko kiri mu bimubabaza kuko n’igihe yafunguraga umwiherero w’abayobozi bakuru ku nshuro ya 12 yabigarutseho, aho ngo hari ababazwa ibyo bakoze ku byo bemeranyijwe mu myaka 5 ishize, bakavuga ko baraye bakoze inama ku mugoroba kuko bazi neza ko baza kubibazwa.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru