Yashyizweho kuri30 May, 2017 | 10:53

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bategerejwe muri Zambia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu banyacyubahiro bategerejwe mu gihugu cya Zambia, Si Perezida Kagame wenyine utegerejwe muri iki gihugu cyane ko n’Abakuru b’ibihugu bya Madagascar na Ghana bategerejwe muri Zambia muri Kamena uyu mwaka, aho bazaganira n’umukuru w’iki gihugu ku bufatanye hagati y’ibi bihugu.

Aba bakuru b’ibihugu batumiwe na Perezida Edgar Lungu ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Rajaonarimampianina wa Madagascar na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Harry Kalaba, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Rajaonarimampianina usanzwe anayobora Umuryango wa COMSEA, azaba ari muri iki gihugu hagati ya tariki ya 7 na tariki ya 8 Kamena uyu mwaka.

Ku birebana n’urugendo rwa Perezida Kagame muri Zambia, Kalaba yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu burimo gutera imbere ku buryo bukomeye ku mugabane wa Afurika, gusa akemeza ko na Zambia nayo iri mu bihugu birimo kuzamura urwego rw’ubukungu bityo hakeneye ubufatanye, nk’uko znbc.co.zm kibivuga.

Naho ku birebana n’urugendo rwa Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Kalaba yavuze ko uyu mukuru w’Igihugu azafatanya na Perezida Lungu gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya gatanu ijyanye n’ubucuruzi.

Iki gihugu kivuga ko gikeneye ubufatanye bukomeye n’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

Zambia ni kimwe mu bihugu ku mugabane wa Afurika gituwemo n’Abanyarwanda benshi bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bukomeye, ibintu byanatumye Muri Mata amaduka y’Abanyarwanda asaga 60 asahurwa mu myigaragambyo yayebereye muri icyo gihugu yitiriwe ibikorwa by’amarozi baketse ku banyamahanga.

Gusa Zambia inavugwaho kuba icumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagera ku icumi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru