Yashyizweho kuri17 April, 2018 | 18:05

Perezida Emmanuel Macron afite ubwoba ko ibihugu by’iburayi bishobora gucikamo ibice

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ahangayikishijwe nuko Ubulayi bushobora kwisanga mu ntambara z’urudaca hagati y’ibihugu byubakiye kuri demokarasi n’ibindi bitangiye kugaragaza imitegekere y’igitugu.

Mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga mategeko y’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi mu mujyi wa Strasbourg, perezida Macron yahamagariye ibihugu 28 bigize uwo muryango guhagurukira kurwanya politike ishingiye ku butegetsi bw’ubuhenzanguni bugendera ku bya kera.

Abivuze nyuma yuko abashyigikiye iyo myumvire baheretsu gutsinda amatora mu bihugu birimo Pologne, Hungaria no mu Butaliyani.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron w’imyaka 40 yatsinze Marine Le Pen nawe ushyigikiye amatwara ya kera mu matora yabaye umwaka ushize.

Macron yavuze ko yifuza kubarizwa mu Bulayi bukomeye, bushyize hamwe kandi bushyira imbere ubusugire bw’umuryango.

Yahamagariye ibihugu bigize uwo muryango kubaka ubumwe bugamije gutezanya imbere, bwakira impunzi n’abimukira bakeneye aho bikinga kandi bukomeye mu bijyanye na gisirikare.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru