Yashyizweho kuri17 June, 2017 | 14:00

Amafoto: Umuhango wo gutora umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya 3 na 4 2017.

Kwemeza Perezida Kagame nk’umukandida byabereye mu matora yakozwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye muri Kongere y’Umuryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Abatoye ni 1930, muri bo abatoye Paul Kagame ni 1929 mu gihe habonetsemo imfabusa imwe.

Komiseri muri FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, niwe wayoboye amatora aho yabwiye Inteko Itora ko mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu matora amaze iminsi aba, batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yahaye umwanya abitabiriye iyi kongere kugira ngo batange ibitekerezo maze Komiseri Sheikh Abdul Kareem Harerimana avuga ko nawe ashyigikiye Perezida Kagame kuko byemejwe n’abandi bose kuva ku rwego rw’Umudugudu.

Yabajije niba hari undi ufite umukandida ashaka gutanga, habura n’umwe maze nawe avuga ko amabwiriza agenga amatora agena ko umukandida abazwa niba yemera kwiyamamaza gusa kuri Perezida Kagame avuga ko atabimubaza kuko ubwo yabibajijwe yabyemeye. JPEG

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru