Yashyizweho kuri19 December, 2016 | 17:23

Padiri Nahimana yongeye gutangaza igihe azagerera mu Rwanda

Nyuma yo kugerageza gutahuka mu Rwanda ariko ntibimukundire, Padiri Thomas Nahimana washinze ishyaka ‘Ishema’ yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha azasesekara i Kigali agatangira gahunda ze zo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe kuwa 4 Kanama 2017.

Ku nshuro ya mbere Padiri Nahimana yari yatangaje ko azagera i Kigali saa munani n’iminota 55 zo kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko urugendo rwe n’abo bari bazanye rurangirira muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira. Icyo gihe yatangaje ko inzego z’u Rwanda arizo zanze ko agera i Kigali.

Muri Biro ya Politiki y’Umuryango, FPR-Inkotanyi, yabaye kuwa 11 Ukuboza 2016, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Padiri Nahimana avuga ko atasobanukiwe impamvu yabujijwe kwinjira mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.

Yashimangiye ko nk’Umunyarwanda, Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite pasiporo yo mu mahanga.

Iyi nkuru yumvikanye neza mu matwi ya Padiri Nahimana, hashize iminsi itanu ahita atangaza ko kuwa Mbere tariki 23 Mutarama 2017 azasesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’imyaka 11 atazi uko hasa.

Padiri Nahimana yakomeje avuga ko ibyatangajwe na Perezida Kagame ari intambwe y’ingirakamaro n’ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa Politiki no gutanga ihumure ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yabajijwe kuri Padiri Nahimana avuga ko buri wese ubyemerewe n’amategeko ashobora kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ko ariko bimeze no kuri Padiri Nahimana.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru