Yashyizweho kuri4 November, 2019 | 18:44

Nyarugenge: Hashize imyaka 5 abaturage bo mu midugudu 4 bahawe amapoto y’umuriro bategereje baraheba none amapoto yatangiye gusaza

Hashize imyaka 5 abaturage bo mu midugudu 4 y’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bahawe amapoto y’umuriro w’amashanyarazi ariko ngo bategereje umuriro baraheba ku buryo n’aya mapoto yatangiye no gusaza umuriro w’amashanyarazi baraheba, na cyane ko hari umuyoboro munini w’amashanyarazi ubanyura hejuru ujya mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu muri aba baturage yagize ati “Bacukura imyobo bashyiramo amapoto batubwira ko bagiye kuduha umuriro ,umuriro twarategereje kugeza n’iyi saha imyaka itanu irashize uwo muriro ntawo twabonye."

Undi avuga ko kuba badafite amashanyarazi bibadindiza mu iterambere. Ati “Ikibazo dufite ni uko amapoto yaje tugategereza insinga ko bazizana tugaheba. ni ugucana buji, iyo bwije tuba turi mukizima abana ntibabona uko biga ntabikorwa by’iterambere twageraho byifashishwa n’amashanyarazi."

Hari uvuga ko ayo mapoto yatangiye kwangirika bitewe n’uko ahamaze igihe kirekire.

Yagize ati “Dufite ikibazo cyo kuba turi mu icuraburindi kandi ibiti birashinze kuburyo bitangiye no kwangirika, igihombo cyo Leta iragifite kuko yahatakarije amafaranga menshi n’abaturage turi mu icuraburindi kandi ibiti birashinze byatangitye no kwangirika. "

Aba baturage bavuga ko bitumvikana uburyo babarwa nk’abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko iterambere ryawo ntiribagereho nk’ahandi. Bagasaba ko hagira igikorwa bakabona amashanyarazi.

Umwe muri bo yagize ati “Murabona ko hano hari inzu zisobanutse kuba Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge wasanga amapoto ashinze nk’uku utabona urusinga, kandi bajya gutanaga amakuru bakagaragaza ko mu Karere ka Nyarugenge nta hantu wasanga hatari amashanyarazi namwe mwabonye aho twanyuze hose ingo zimwe zifite umuriro ariko inyinshi ni izitawufite."

Muri Werurwe 2015 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiraga umuhango wo gutaha urugomero rwa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga yavuze ko umuriro w’amashanyarazi ugomba kugera kuri bose ntawe uhejwe.

Yagize ati "ibi bikorwa by’amajyambere ibikorwa remezo byadufasha kwihutisha gutera imbere tubikoreshe neza kandi tugere ku majyambere vuba, icyo narangirizaho ni ugusubiramo uruhare rwanyu, ikindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi ntabwo twifuza ko bigarukira ku Banyarwanda bake, ni buri Munyarwanda wese, uriya mudamu mwamwumvise ko kera abari bazi ko amashanyarazi ari ay’ab’i Kigali gusa, none n’aha habaye i Kigali ibyo ni byiza cyane ni ko tubyifuza ntabwo twifuza ko ibintu bitangirira i Kigali akaba ari ho birangirira gusa bitageze ku Banyarwanda bose."

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu hari ibice byinshi bagiye bashingamo amapoto bagategereza ko babahabwa umuriro ndetse bikagerwaho.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro muri iki kigo, Ahimbisibwe Reuben avuga ko uduce dusigaye dufite amapoto batarabona umuriro w’amashanyarazi, bitarenze ukwezi kwa 12 bazaba bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Twari dufite imiyoboro irenze 1000 imiyoboro minini y’amashanyarazi ,twita medium voltage twari dufite imiyoboro irenga 3000 mito igeze umuriro ku baturage mu mwaka wa 2017-2018,twihatiye kurangiza iyo miyoboro yose mu gihugu,ubu hasigaye uduce two muri nyaruguru turi kurangiza,mageragere naho turahafite hakaba n’akandi gace kari muri kicukiro,ikizere twaha baturage n’uko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi bose.”

Iki kigo kigaragaza ko kugeza ubu abaturage bagera kuri 53% ari bo bafite umuriro w’amashanyarazi uturuka ku muyoboro mugari, ku muyoboro muto ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Chief editor /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru