Yashyizweho kuri8 March, 2019 | 18:50

Nyamasheke: Abagore bagaragarije Jeannette Kagame ibibazo bituma abakobwa bashukwa bagaterwa inda

Umufasha wa Perezida Jeannette Kagame Ubwo yifatanyaga n’abatuye muri akarere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, Abagore bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano , bamugaragarije ko bacyugarijwe n’ibibazo by’ubukene binatuma abana b’abakobwa bashukwa bagaterwa inda imburagihe, bagasaba ko bafashwa kwegerezwa ubushobozi binyujijwe mu mishinga itandukanye kugirango bigobotore muri ibi bibazo.

Umugore witwa Nyirangirimana yagize Ati ”Ikintu kituzitiye cyane ni ubukene ariko ufite ukuntu witeza imbere wakora ukagera kure. Ibyo bituma abana bagwingira abandi bakajya gushaka uko biga, abagabo bakabashuka bakabatera inda.

JPEG - 90.9 kb
Abagore bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano

Jeannette Kagame kur’iki kibazo cya garagajwe n’Abagore ,yasabye abayobozi gushaka abagira uruhare mu kuzibatera baba abo mu rungano rwabo ndetse n’abagabo babashuka.

Umufasha wa Perezida Ati ” Mu gushaka umuti rero dukomeze gutekereza ku muzi w’iki kibazo duhereye kubantu babatera inda baba abo bangana cyangwa abagabo babashuka babaruta.”

JPEG - 141.3 kb
Umufasha wa Perezida Jeannette Kagame Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu karere ka Nyamasheke mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Yanasabye kandi abitabiriye uyu muhango kwirinda amakimbirane, babifashijwemo n’ubuyobozi , Ati ”Ntidukwiye kumva ko umuryango utuye ahatari intambara ariwo muryango utekannye gusa. Umuryango utekannye ni uba ufite imibereho myiza muri rusange. Ni umuryango wateguwe kandi witeguye kubana neza”

Ibi birori byanahuriranye no gutangiza ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ahahembwe abakobwa 27 batsinze ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu.

Salongo Richard /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru