Yashyizweho kuri10 September, 2019 | 15:02

Nyamagabe:Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’amashuri bagiye kubazwa iby’abaturage barwaye amavunja n’abana bata amashuri

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko atishimiye uburyo Akarere ka Nyamagabe karimo gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage atari myiza, asaba ko abayobozi badakora akazi bashinzwe batangira kubibazwa abandi badashoboye kugendana na gahunda Leta yihaye bakabivuga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,aho ari kumurikirwa ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Muri ibi bipimo, harimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu 423 barwaye amavunja barimo 74.5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire na 14.4% bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, imirenge nk’Uwinkingi ubu wajyanye kwa muganga abaturage bose bagaragayeho amavunja, bakazitabwaho kugeza bakize.

Ibipimo kandi bigaragaza ko muri aka Karere hari abana 2843 bataye ishuri, abana 737 bafite ibibazo bituruka ku mirire mibi, ingo 3056 zidafite ubwiherero, ingo 22 532 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, ingo 2302 zisembera, ingo 2637 zifite inzu zimeze nka nyakatsi n’ingo 6739 zibana n’amatungo mu nzu.

Aka karere kandi kageze kuri 69.4% mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yagaragaje ko batewe impungenge n’ibi bipimo bishya,avuga ko “aho kugira ngo ibi bibazo bigabanuke byiyongereye” ugereranyije n’imubare bakusanije mu mezi atandatu ashize.

Aha Minisitiri Shyaka, yanenze cyane abayobozi b’inzego cyane cyane Imirenge n’Utugari, kuba zitegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibi bibazo, asaba ko batangira kujya babibazwa.

Ati “Ntabwo tuzabemerera ko mugira Nyamagabe iciro ry’imigani, Nyamagabe ntabwo ikwiye isura ifite uyu munsi, Nyamagabe harabura iki ngo nayo itere imbere? Ntituzemera ko musigara inyuma.”

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko impamvu ibibazo bitarangira muri Nyamagabe ari “imikorere y’inzego zo hasi zegereye abaturage, z’utugari n’imirenge”, asaba ko bigira kuri bagenzi babo babashije kugira intambwe batera.

Ati “Abayobozi b’Utugari n’Imirenge mutangire mubabaze ibyo bashinzwe, ibi ni ibibazo bakwikemurira bakoranye neza n’abaturage. No mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana abana bigisha nabo bagomba kubibazwa.”

Minisitiri Prof. Shyaka yakomeje agira ati “Njyanama y’Akarere mutangire mubaze abayobozi b’imirenge n’utugari ibyo bakora. Abayobozi b’utugari n’imirenge bumva badashobora kugendera mu muvuduko igihugu kiriho, bananiwe gutanga umusaruro, nabo bagire ubutwari bavuge bati biratunaniye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana,yavuze ko bagiye kwegera aka Karere byibura uku kwezi kwa Nzeri kukarangira ibibazo birimo icy’abana bata ishuri, imirire mibi, n’ababana n’amatungo gikemutse.

Gasana yavuze kandi ko Ukwakira kuzarangira abaturage bose bamaze kwishyura mituweli 100%, Ugushyingo kurangire ikibazo cy’ubwiherero kirangiye, hanyuma Ukuboza kuzarangire ikibazo cy’abantu basembera gikemutse burundu.

Uru ruhuri rw’ibibazo rwatumye muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere akababazwa no gusanga gafite ibibazo byinshi bituma abagatuye bugarizwa n’ubukene n’imibereho mibi,Guverineri yahise yimuriyo ibiro kugira ngo afatanye n’itsinda ryari ryashyizweho kwiga no gukemura urwo ruhuri rw’ibibazo bihari.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru