Yashyizweho kuri15 March, 2017 | 16:00

Nyagatare: Abaturage bishatsemo toni 34 z’ibishyimbo byo kuremera abo mu karere ka Ngoma

Binyuze muri Gahunda yo kuremerana itangiye kugirwa nk’umuco mu ntara y’Uburasirazuba byose ahanini ari muri ya gahunda yo kwishakamo ibisubizo, Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyagarare baremeye Akarere ka Ngoma Toni 34 z’imbuto y’ibishyimbo ibi bikaba bije gucyemura ikibazo cy’inzara yagaragaye mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere ka Ngoma

Ni ibintu byashimishije cyane abaturage bo muri aka karere ka Ngoma baganiriye n’ikinyamakuru MUHABURA.rw bahamije ko kumva ko bagobotswe n’abaturanyi babo bo muri Nyagatare bakaba babahaye imbuto yo guhinga cyane ko bari barahinze ahubwo icyo baburaga ari imbuto nyuma yo ku murikirwa izi toni 34 kuri uyu wa 14 Werurwe2017 bakaba bashimiye byimazeyo Abaturage n’akarere ka Nyagatare muri rusange Uwitwa yagize ati “Icyo twari dukeneye ni imbuto yo gutera kuko twari twarahinze dutegereje kubona ibyo gutera none tugize amahirwe abavandimwe b’akarere ka Nyagatare baratugobotse ubu natwe tugiye gutera vuba aha hanyuma Imana nidufasha ikirere nticyongere kudutenguha ubwo natwe tuzeza kandi tuzabitura ninayo mpamvu tubashimira twivuye inyuma”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayitare Didas yavuze ko ari abaturage ubwabo bagize umutima w’urukundo kugirango bahe imbuto bagenzi babo cyane ko biri no mu muco nyarwanda. Gusa akaba ari mu rwego rwo kubitura cyane ko aka karere ka Ngoma nako mu kwezi kwa Kanama 2016 ubwo akarere ka Nyagatare kari gafite ikibazo cy’inzara kubera amapfa nabo babahaye ibiribwa.

Kayitare Didas ati “Ni abaturage ubwabo bagize uwo mutima w’urukundo wo kugirango niba bejeje bafungurire bagenzi babo batejeje , ikindi kandi ni n’umuco Nyarwanda wo kugirango niba mugenzi wawe adafite wowe ufite umugoboke, Ikindi kandi tutakwirengagiza ni uko abaturanyi bacu ba Ngima ari abavandimwe kuko mu gihe gishize dufite amapfa baduhaye ibiribwa

Ku kibazo cy’uko iyi mbuto yaje ikerewe, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yavuze ko barakora uko bashoboye bakagez iyi mbuto ku baturage mu gihe cya vuba mu rwego rwo kwirinda gukererwa ihinga.

Meya Nambaje Aphrodise yagize ati “Ubundi umuhinzi ahora yiteguye akenshi abategereje imbuto nicyo ubundi abura agahangayika ubwo rero ubwo imbuto ibonetse n’ubwo itariki ya nyuma yo gutera ibishyimbo ari 15 Werurwe 2017 ariko natwe turakora ibishoboka byose tugeze iyi mbuto kubo igenewe mu mirenge ya Rukumberi, Remera, Rurenge, ndetse na Mugesera mu tugari twegereye ibiyaga niho tuzashyira imbaraga kuko ni imirenge yashegeshwe cyane”

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru