Yashyizweho kuri14 August, 2019 | 19:45

Perezida Kagame yanenze ibyatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times kivuga ko imibare y’ubukene mu gihugu ari ibihimbano

Perezida Paul Kagame yanenze ibyatangajwe n’ikinyamakuru Financial Times, cyavuze ko imibare y’ubukene mu gihugu ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe kugaragaraza ko ibintu bigenda, kandi atariko bimeze.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu, aho yahamije ko nta kintu na kimwe cy’igihimbano mu bigaragaza iterambere u Rwanda rurimo kugeraho.

Ibi abivuze nyuma n’inkuru ya Financial Times, aho cyavuze ko ku isesengura cyakoze ku mibare 14 000 n’ibiganiro yagiranye n’impuguke, bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati y’imyaka ya 2010 na 2014.

Nubwo iki kinyamakuru cyasesengura ibi kandi,hakaba hari Ubusesenguzi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.

Gusa iyi mibare Financial Times iyitera utwatsi,ivuga ko kugira ngo bishoboke ari uko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyaba ari 4.7 ku ijana cyangwa munsi yaho hagati ya Mutarama 2011 na Mutarama 2014, nyamara ngo impuguke enye bavuganye zigaragara ko byari hejuru yaho.

Ariko wareba ku rundi ruhande ugasanga abo bifashishije n’ubundi ibyo bavuga nta gitangaza kuko ibyiza bifuriza u Rwanda ni hafi ya ntabyo.Abo barimo Diane Rwigara, David Himbara wahunze igihugu, Umubiligi Fillip Reyntjens ukunze kutavuga neza u Rwanda n’abandi batandukanye.

Perezida yavuze kuri raporo za Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, World Economic Forum na raporo ya Standard & Poor’s (S&P) iherutse kuzamura igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda kikava kuri “B” kikaba "B+".

Ati “Ibi bitangarijwe mu cyumweru kimwe, bo ngo ‘u Rwanda ruhimba imibare igaragaza inzego z’ubukene, haza n’izo nkuru zindi. Ariko ndababwira aho bikomoka, mushobora kubibona. Muribuka ikiganiro nigeze kugira, nkabaza umuntu aho aturuka cyangwa uwo ariwe? Bisa n’ubufatanye buhari buri kugerageza kurwana ku muntu, ariko aha niho ngomba kuba ndi.”

Yavuze ko ari yo mpamvu igihe aganira n’urubyiruko akunda kurubwira ko uru ari urugamba rugomba kurwanirwa hamwe, rwo kurwanirira abo turibo n’abo dushaka kubabo.

Perezida Kagame kandi yanenze ibiherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Financial Times, ko u Rwanda ruhimba imibare y’abakene, avuga ko atari ukuri kandi ko byakozwe n’abantu bagamije kugaragaza ibitagenda bakirengagiza ukuri.

Ati “Nahamiriza uwo ariwe wese ko nta kintu na kimwe cyahimbwe kijyanye n’iterambere turi kugeraho. Niba hari umuntu uvuze ngo hari ibibazo tugifite byo gukemura, aho ni ukuri, hari ibibazo byinshi byo gukemura, tuzabirwanya tubikemure, nta gishya kirimo cy’u Rwanda rufite ibibazo kandi ko twese tuzakorera hamwe kugira ngo dukore ikinyuranyo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abantu batuma basuzugurwa, cyane iyo hari ibibazo ariko ntibabikemure, bigatanga urwaho rw’abashaka kubasuzugura.

Ati “Ariko nanatekereza ko bamwe muri aba bantu nta burenganzira ubwo ari bwo bwose bafite bwo gusuzugura abantu. Kubera ko niba dushaka kubaka u Rwanda dushaka, twumva ko rutubereye, uwo ni muntu ki uza kubwira abantu ngo ibi nibyo mukwiye, nibyo bibabereye, ibi si byiza kuri mwe [...] nzahindukira nkubwire nti ‘ushaka ko nkubwira ibitakubereye? Ikintu kimwe nabwira uwo muntu kitamubereye ni ukuza kumbwira ibitankwiriye.”

Yungamo ati “Kandi ibi ndimo kuvuga, nitudashyira mu myumvire yacu ko ibintu dushaka, dukeneye kugeraho, gukora, ari ibitubereye, ko tutarimo kubikora ngo tugire uwo dushimisha, ko tubifitiye uburenganzira, ibintu byose twaganiriye hano, byiza, bizaba imfabusa.”

John Rwangombwa,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda we yabwiye itangazamakuru ko abakemanga imibare y’ubukene mu Rwanda nta we bakwiye kurangaza, kuko rukomeje kubaka inzego zarwo hagamijwe gutanga imibare ifatika ari nayo ishingirwaho mu igenamigambi.

Ati “Ntabwo navuga ko dukwiye kuyobywa na raporo zivuga ibitari byo, raporo bagenderaho, iyo urebye ibyo bashingiraho, byakwereka raporo iyo ariyo, kandi iyo bigaragaraye muri Financial Times… ntabwo ari ikintu gikomeye, iki kinyamakuru turakizi. Icyo wakwibaza ni aho bashingira ibyo bavuga. Niba batekereza ko abantu bamwe bizewe kurusha Banki y’Isi, ibyo bikwereka urwego rw’ibyo batangaza.”

Rwangombwa yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bwarwo mu ibarurishamibare, aho NISR ikomeje gukorana n’ikigo cyo mu Bwongereza mu kubaka ubushobozi, kandi ngo ni ibintu bizakomeza.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru