Yashyizweho kuri3 January, 2017 | 03:47

Ngororero: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, mu mpera z’icyumweru gishize yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto n’imodoka bakorera mu mirenge ya Ngororero, Muhororo na Kavumu; ndetse n’abayobozi ba Koperative zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikorera muri aka karere; abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo gutwara ibinyabiziga kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Icyo kiganiro yagiranye n’abo bamotari cyabereye aho abagenzi bategera imodoka; mu kagari ka Kazabe, ho mu murenge wa Ngororero; kikaba cyaritabiriwe n’abagera ku 105.

SSP Gasangwa yababwiye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kwica amategeko y’umuhanda; harimo gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa unaniwe, umuvuduko urenze urugero rwemewe rwo kugitwaraho, uburangare, gutwara ikinyabiziga kitakorewe isuzumwa ry’ubuziranenge, n’ubumenyi buke ku kugitwara.

Yababwiye ati,"Mufite inshingano zo kubungabunga umutekano wanyu, abo mutwaye ku (mu) binyabiziga, ndetse n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa muri rusange; kandi uburyo rukumbi bwo kubigeraho ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje agira ati, "Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga. Impanuka zangiza ibikorwa remezo bitandukanye; ikindi kandi zitera igihombo ba nyiri ibinyabiziga. Murasabwa rero kuyubahiriza kugira ngo murengere ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa."

Yabasabye kandi gucika ku muco mubi wo kuburirana ko mu cyerekezo bajyamo hari, cyangwa ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda urimo; aha akaba yarababwiye ko biri mu biteza impanuka bitewe no kwirara ku buryo atwara ikinyabiziga ku muvuduko urenze ugenwe n’amategeko.

SSP Gasangwa yabwiye kandi abo bamotari ati,"Ntimugakorere ku ijisho. Mujye mwibuka ko mutwaye abantu; kandi ko mufite inshingano zo kubungabunga umutekano wabo; hanyuma mwubahirize amategeko n’amabwiriza agenga utwaye ikinyabiziga."

Uretse gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda; SSP Gasangwa yasabye abagenzi bari aho gutanga amakuru yerekeye umuntu wese utwaye ikinyabiziga wishe amategeko y’umuhanda.RNP

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru