Yashyizweho kuri4 July, 2017 | 19:09

Ngoma: Gitifu witwa Tetero Olivier ari mu maboko ya Polisi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngoma yataye muri yombi Tetero Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, nyuma yo gutegeka Inkeragutabara n’abakora irondo gukubita umuturage witwa Uwamahirwe Celestin bakamugira intere. Uyu mugabo bamuzizaga ko ngo adatanga amafaranga y’umutekano.

Nyuma yaho ikinyamakuru MUHABURA.RW gitangaje inkuru ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyeru mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, Aho yategetse Inkeragutabara n’abakora irondo gukubita umuturage witwa Uwamahirwe Celestin bakamugira intere, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwahise bumenya amakuru y’ihohoterwa ry’uyu muturage bwahise bujya gukorana inama n’abaturage bo muri aka kagari maze bafatira hamwe umwanzuro wo guhana ababigizemo uruhare bose by’umwihariko uyu Gitifu watanze urugero rubi.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru muhabura.rw, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yahamije amakuru ajyanye n’ifatwa ry’uyu muyobozi ndetse n’abari baraye irondo uwo munsi bakubita uyu muturage avuga ko bari mu maboko ya Polisi.

IP Dusabe yagize ati “ Nibyo koko uwo Gitifu witwa Tetero Olivier ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu we n’abo bafatanyije gukubita uriya muturage barimo gukorerwa dosiye n’ubugenezacyaha mu gihe bazaba bahamwe n’ibyaha bashinjwa birumvikana ko bazahanwa by’intangarugero kugirango n’abandi bayobozi bakinisha guhohotera abo bayobora barebereho.”

IP Dusabe yakomeje avuga ko buri muyobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagakwiye kumenya ko amategeko abereyeho guhana bityo ko nta mpamvu nimwe yagakwiye gutuma umuntu yihanira kabone n’ubwo yaba ari umuyobozi .

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO
NGOMA: Yakubiswe n’inkeragutabara zitegetswe na gitifu ,bimuviramo kujyanwa mu bitaro
http://www.muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/ngoma-yakubiswe-n-inkeragutabara-zitegetswe-na-gitifu

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw /MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

gaturika agaga - July 2017

bihangane bibabere urugero kuko najye irondo ryarankubise bihagije ndigutaha ndikuva isake hari
09.25 zanijoro gusa jye narabaariye kumutima

Izindi nkuru