Yashyizweho kuri14 December, 2019 | 13:14

Musanze: Bamwe mu bagore ntibaha agaciro ikintu cyo gukurikira ibitambuka kuri radio

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze batangaza ko umugabo ariwe wumva radio kenshi kuruta umugore, kuko usanga akenshi bahugira mu mirimo yo mu rugo ntibabe bayicana ngo bayumve kandi nyamara umugabo we niyo agiye mu mirimo ayigendana.

Nk’uko byatangajwe n’umuvumbuzi w’Umwongereza Francis Bacon, ukurusha amakuru aba akurusha imbaraga. Ni mu gihe mu bice by’icyaro usanga inzira ikoreshwa cyane mu kugera ku makuru ari radio kuko ariyo bumva cyane ugereranyije n’abasoma amakuru yaba kuri Internet, ku binyamakuru bisohoka ku mpapuro cyangwa televiziyo.

Aganira na Muhabura.rw, Maniraguha Mugabo wo mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze yavuze ko we iyo yiriwe mu rugo yumva radio kenshi mu gihe umugore we ashobora kuhirirwa ntayumve.

Ati “Njye iyo niriwe mu rugo numva radio kenshi, ariko umugore wanjye we ashobora kwirirwa mu rugo ariko ntayumve .Icya kabiri kumva radio nibyiza bituma umuntu amenya abandi uko babayeho.

Mukazitoni Elina we yavuze ko atumva radio kenshi kuko aba ahugiye mu mirimo ye.

Ati: “Uwumva radio kenshi ni umugabo, ariko nanjye mfite umwanya nayumva uretse ko akenshi mba mpugiye mu mirimo yanjye.

Muganza Theoneste, utuye mu murenge wa Gataraga nawe yashimangiye ko umugabo ariwewumva radio cyane.

Ati:“Hari igihe umugore wanjye yirirwa mu mirimo bukira adafunguye
radio, ariko njyewe niyo naba ndi mu mirimo mbanyumva.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho twegera Joshua Rubibi Bigege ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Musanze yasabye abagore kwitinyuka bakumva ko kumenya amakuru ari ingenzi cyangwa ibindi biganiro bihita ku maradio.

Yagize ati “Turakangurira abagore kwitinyuka mu ikoranabuhanga, bakanamenya amakuru. Iyo turimo guhugura abantu 1200 ,800 cyangwa 700 bagomba kuba ari abakobwa bitewe na gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye ihari.Urugendo ni rurerure ariko hari byinshi bimaze gukorwa kandi birakomeje.”

Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) yo mu 2017, abagore bakoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ku kigero cya 32.3% mu gihe abagabo ari 67.7%.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru