Yashyizweho kuri30 March, 2017 | 01:24

Mu Rwanda hagiye kubera inama ikomeye izayoborwa na Perezida Kagame

Inama nkuru ku ikoranabuhanga izabera mu Rwanda guhera ku wa 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame izitabirwa n’abantu basaga 3000.

Muri bo hari abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Hamadoun Toure, umuyobozi wa Smart Africa, yateguye iyo nama ku bufatanye na Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko uyu mwaka bazaganira ku iterambere ry’imijyi ya Afurika, kuko ari yo gisubizo ku bwiyongere bukabije bw’abaturage kuri uyu mugabane.

Ati “Imijyi ni ingenzi ku iterambere ry’ubukungu cyane cyane ku mugabane wa Afurika wahuye n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage mu myaka 20 ishize.”

Toure yavuze ko hakanewe gushyira ubwenge ku gihe mu guteganya ahazaza h’imijyi, ibihugu bigashyira imbere ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Muri iyo nama abahanga mu by’itumanaho bazungurana ibitekerezo ku buryo ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa by’udushya mu ikoranabuhanga bafatanya n’inzego za Leta mu iterambere ry’urwo rwego bikaba igisubizo cyo guhindura umugabane wa Afurika mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Abo ba rwiyemezamirimo bazahabwa umwanya wo kumurika ibyo bamaze gukora, ndetse bamwe muri bo bagerageje guhanga ibisubizo byo guteza imbere imijyi myiza kandi igezweho bahabwe ibihembo.

Muri iyo nama kandi hazamurikwa gahunda ya Afica Smart City Blueprint ikubiyemo ingamba zo kuzamura imijyi myiza kuri uyu mugabane, n’iya Africa Smart Women Initiative ishyira imbere uruhare rw’abagore mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Inama nkuru ku ikoranabuhanga izabera mu Rwanda guhera ku wa 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame izitabirwa n’abantu basaga 3000.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru