Yashyizweho kuri23 August, 2019 | 13:34

Mu gihugu cyose hatangijwe ibikorwa byogutora abarimu b’indashyikirwa

Gahunda yo gutora abarimu b’indashyikirwa yashyizwemo imbaraga na ministeri y’uburezi kugirango abarimu b’indashyikirwa bahembwe mu rwego rwo gutuma bashyira imbaraga muri gahunda zabo z’imyigishirize za buri munsi kandi bite ku kazi kabo ka buri munsi.Icyo gikorwa rero gutangirira mu rwego rw’umurenge kikazasorezwa ku rwego rw’iguhugu.

Iyi gahunda hafi mu gihugu cyose yatangiye ahagana i saa yine za mugitondo kandi byari byitabiriwe n’abarimu b’ingeri zose zitandukanye yaba abo mu mashuri abanza nabo mu mashuri yisumbuye.

Umunyamakuru wa Muhabura.rw yanyarukiye ku biro by’umurenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera maze asanga abarimu bicaye bategereje kujya gupiganwa kugirango hamenyekane abarimu babiri bagomba kuba indashyikirwa mu rwego rw’umurenge bakazakomeza bahatana kugera ku rwego rw’igihugu.

Umwarimu witwa Manishimwe Deogratias wigisha mu kigo kimwe cyo mu murenge wa mayange yabwiye Muhahura.rw ko iki gikorwa bakiteguye kuko bagitegujwe mu buryo bugaragara.

Yagize ati "Ibidanago (Documents Pedagogiques)twaraziteguye, imihigo yarakozwe irananonosorwa igisigaye ni ukuyereka ndetse no kuyivugira imbere y’akanama nkemurampaka ubundi tugategereza umwanzuro".

Umwarimu umwe yinjiraga agahatwa ibibazo ndetse akavuga imihigo ye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange ndetse n’abayobozi b’ibigo bose byaba ibigo by’amashri abanza n’ayisumbuye,maze bagatanga amanota bakurikije uko umwarimu yitwaye mu gihe cyo gusbiza ndetse no mu gihe amurika imihigo ye.

Ku birebana no gucyekemanga imitangire y’amanota,babwiye umunyamakuru ko babyizeye kandi ko bizeye ko nta guca ku ruhande kuko hari ibigenderwaho kandi bikaba bifite amanota bigenewe.

Yagize ati "Hari ibigenderwaho byoherejwe na ministeri y’uburezi ifatanyije n’ikigo cyo guteza imbere uburezi REB ,twabisomye,turabizi kandi ntawabica inyuma".

Umuyobozi w’ikigo cyo guteza imbere uburezi mu Rwanda REB Dr Irene Ndayambaje yabwiye Muhabura.rw ko bashyizeho amabwiriza agenga itorwa ry’abarimu b’indashyikirwa.

Avuga kandi ko hari amabwiriza abigena kandi ko abayobozi b’uburezi mu mirenge (SEOs) ndetse n’abayobozi b’uburezi mu turere (DEOs) bagomba kubyitaho mu buryo bugaragara.

Ati "Hari amabwiriza abigena kandi agomba kubigenga haba ku rwego rw’umurenge ndetse no ku rwego rw’akarere,kandi tuziko bigomba kugenda neza mu mucyo kandi bitagize uwo bibangamiye cyangwa ngo bamuriganye".

Mu mabwiriza ministeri y’uburezi ndetse n’ikigo cyo guteza imbere uburezi REB yashyizeho ni uko iryo bazwa ku barimu no kumurika imihigo bigomba kuba ku manota ijana(100).

Agatangwa hashingiwe ku buryo mwarimu akora akazi ke bikaba biri ku manota 55.Hagashingirwa kandi ku mibanire n’abandi bifite amanota 21 ndetse n’amanota 24 yahabwa hagendewe k’ukuntu ahanga udushya mu kwiteza imbere.

JPEG - 127.4 kb
Dr Irene Ndayambaje avuga ko bashyizeho amabwiriza agenga itorwa ry’abarimu b’indashyikirwa kandi ko abayobozi b’uburezi mu mirenge no mu turere bagomba kubyitaho

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru