Yashyizweho kuri13 January, 2017 | 04:17

Abarezi barangije Ingando basabwe Kwamagana Genocide n’Amacakubiri mu kazi kabo

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasoje itorero ry’Abarimu ryiswe Indemyabigwi, bari bamaze icyumweru batozwa indangagaciro nyarwanda, mu ijambo rye, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye kubabwira ko bagomba gukora cyane no mu masaha y’ikirenga kandi ngo azafatanya nabo kureba uko imibereho yabo yakomeza kuba myiza.

Ibi Minisitiri yabivugiye mu karere ka Musanze aho yari yifatanyije n’Indengabigwi ziturutse mu turere dutandukanye two mu ntara y’amanjyarugu.

Anastase yasabye abarezi bose bo mu Rwanda ko batagomba kwiheza muri gahunda za Leta dore ko nabo bafatiye igihugu akamaro.

Yagize ati “ Ntago muhejwe muri gahunda za Leta kuko ubu twabashyireho gahunda zitandunye ndetse turacyakomeje gushyiraho izindi nka Gira inka Mwarimu, kongera ubushobozi bw’Umwarimu, ndetse no kongera amafaranga muri banki ya Umwarimu Sacco”

Anastase kandi yongeye kwisabira abarezi bose barangije itorere kwamagana Genocise ndetse n’amacakubiri mu mirimo yabo ndetse abasaba kurangwa n’isuku mu byo bakora byose.

Ati “ Muzi aho Genocide yatugejeje n’ingaruka yayo ku mu ryango nyarwanda, ubwo rero nk’intore z’Indengabigwi mugomba kwigisha abana ingaruka mbi za Genocide ndetse n”ingenga bitekerezo, ibyo byose mugomba kubikorana Isuku aho muri

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yagarutse ku iteka rya Perezida ryo kuwa 24 Ugushyingo 2016, rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Iyo sitati isobanura neza mwarimu uwo ariwe n’inshingano ze, ikagaragaza uko umwarimu mushya yandikwa ku rutonde rw’abarimu, ikerekana neza uburenganzira bwa mwarimu burimo kuzamurwa mu ntera kandi ku gihe, bikanajyana no kongera umushahara we.

Minisitiri w’Intebe Murekezi, yashimangiye ko kugirango abarimu barusheho kumererwa neza muri ibi bihe no mu bihe bizaza hagomba gukurikizwa ibiteganywa muri iyo sitati, asaba inzego bireba gukora ubugenzuzi hakarebwa niba yubahirizwa bikwiye.

Ati “Ndasaba Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo n’abandi bose bireba bo mu nzego z’ibanze, gufatanya kugirango bagenzure neza bakurikirane barebe niba sitati yihariye y’abarimu ikurikiranwa koko, nibiteganyijwe muri iyo sitati bikurikizwa uko twabiteguye.”

Yijeje abarezi ko iyo sitati izafasha mu guteza imbere umwuga wabo no kuzamura imibereho yabo n’ababo.

Minisitiri Murekezi yatumye intore ku rugerero azisaba kurushaho gukunda igihugu, kumenya amateka y’u Rwanda, gukorera ku mihigo, kurinda ibyiza u Rwanda rwigejejeho, kubumbatira umutekano no kwitangira iterambere, gukunda umurimo wabo w’ubwarimo no kuwitangira n’ibindi.

Yasabye abarezi kwamaganira kure icyatuma abanyarwanda bateshuka ku muvuduko w’iterambere bafite.

Ati “Ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside aho muzacyumva hose muzacyamaganire kure cyane, ntimuzahe urwaho abatoza amacakubiri baba bayatoza abana babo cyangwa abaturanyi babo n’abakwirakwiza ibihuha bigamije kurangaza abanyarwanda ngo badohoke ku muvuduko wo kwiyubakira u Rwanda.

Mu mujyi wa Kigali , uyu munsi wasorejwe mu masite 3.intore zigera kuri 1149 zo mu karere ka Nyarugenge zitoreje muri site ya College ya Mutagatifu Andre zatangaje ko zigiye gushyira hamwe maze zikubaka u rwanda zibinyujije mu kazi kabo k’Uburezi.
Indangabigwi zo mu Karere ka Nyarugenge zarangije itorero zikaba zigera kuri 1149 harimo abagore 601 n’abagore bagera kuri 548.

Yanditswe na Ukurikiye Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru