Yashyizweho kuri12 October, 2016 | 23:32

Ministeri y’ubutabera igiye kuyobora Polisi y’u Rwanda ndetse na RCS

kuri uyu wa gatatu habaye ihererekanya bubasha hagati ya Minisiteri y’ubutabera n’iyari Minisiteri y’umutekano mu gihugu yakuweho ubwo havugururwaga guverinoma.

Minisiteri yahoze ari iy’umutekano mu gihugu mu byo yashyikirije iy’ubutabera harimo n’inyandiko zirebana n’ibikorwa n’imihigo bya police n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Sheikh Musa Fazil Harerimana wayoboraga iyo ministeri yakuweho avuga ko Police n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa na byo bigiye kuyoborwa na ministeri y’ubutabera.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutabera ihawe izo nshingano ministre Johnston Busingye avuga ko hari hasanzwe imikoranire myiza hagati ya ministeri zombi. Yizeza ko hagiye kubaho impinduka mu mikorere kuko iyi ministeri yongerewe inshingano kugirango hazatangwe service zinoze.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yanatangaje ko abakozi 30 muri 32 bari basanzwe bakorera muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu babonye indi mirimo nyuma y’iminsi 2 gusa habayeho amavugururwa muri iyi ministeri.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru