Yashyizweho kuri7 November, 2016 | 12:32

Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru gushyira hamwe mu kwerekana isura nziza ya Afurika

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye Abanyamakuru bo mu Rwanda no muri Afurika guhuriza imbaraga hamwe mu gutangaza inkuru zerekana isura nyayo y’umugabane wabo aho kugendera ku bitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga biba bifite izindi nyungu zibitera gutangaza inkuru uko bizibona.

Minisitiri Busingye yatangaje ibi mu kiganiro yatanze kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo ubwo Abanyamakuru bo mu Rwanda bizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Yagize ati “Itangazamakuru Nyafurika rikwiye gufat aya mahirwe, rigaharanira ubusugire bw’aho rikorera ritangaza amakuru nyayo ya Afurika. Ni inshingano zacu gusangiza abandi ibitwerekeye.”

Dr Frederick Golooba-Mutebi Umunyamakuru wigenga ukorera muri Uganda no mu Rwanda akaba n’umushakashatsi, yongeyeho ati “Afurika ntikeneye inkuru za byacitse. Ibinyamakuru bya Afurika bikwiye gutekereza mu buryo bwabo bihariye.”

Abanyamakuru bo mu Rwanda biyemeje gusigasira isura nziza y’igihugu cyabo batibagiwe n’Umugabane wa Afurika isi ibona nk’utagira ibyiza biwuturukamo kandi ari cyo kigega cy’umutungo kamere, ibyiza nyaaburanga, n’ibindi byinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo, yatangarije Imvaho Nshya ko abanyamakuru baherutse mu Itorero mu Kuboza umwaka ushize, basanze bagomba gufatanya na bagenzi babo bo ku mugabane w’Afurika, bakagaragaza ukuri, bagahangana n’ibikunze kugaragazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bigaragaza Afurika nk’ahantu h’inzara, amacakubiri n’ibindi.

Umunsi mu Rwanda wizihizwa hari abanyamakuru barindwi baturutse mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, n’abaturutse muri Afurika y’Iburengerazuba, kugira ngo baganire n’abo mu Rwanda uko bagera kuri iyo ntego.

Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru wizihizwa buri mwaka tariki 7 Ugushyingo; muri uyu mwaka igira iti “Itangazamakuru Afurika ikeneye ni irihe?”

Byitezwe ko ibipimo by’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, bikaba bigaragaza ukuri, binyuranye n’ibijya bigaragazwa n’imiryango mpuzamahanga by’ibinyoma.

Haranarebwa kandi ku mihigo abanyamakuru bafatiye mu Itorero, aho bayigeze, hanahembwe abanyamakuru b’indashyikirwa.

Mu Muhango wo kwizihiza uyu munsi wabereye i Kigali, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda Lamin Manneh, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku buryo rumaze kubaka urwego rw’itangazamakuru rutajegajega.
Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru gushyira hamwe mu kwerekana isura nziza ya Afurika
Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru