Yashyizweho kuri24 June, 2017 | 15:54

Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka y’igihugu batayagoreka

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge Kuri uyu wa gatanu, Yasabye abaturage kurushaho gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu yafasha buri wese kwiteza imbere hatagize usigara inyuma mu iterambere.

Yasabye ababyeyi kuganiriza abana amateka yose y’igihugu batayagoreka, cyane cyane bakabigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ no gukunda igihugu.
Yagize ati “Birakwiye ko nta we ukwiye gusigara inyuma mu iterambere, ahubwo muzamurane buri wese afashe mugenzi we kuzamuka mu iterambere, kandi mubyaze umusaruro amahirwe anyuranye agenda agaragara hirya no hino mu gihugu.”

Mu izina ry’Abanyamuryango b’ihuriro ry’abahoze n’abakiri muri Guverinoma, n’abo bashakanye, “Unity Club”, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko bishimiye kwifatanya n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu gutangiza iryo huriro ku rwego rw’aka karere.

Yagaragaje ko iki gikorwa gishingiye ku bikorwa Perezida Paul Kagame yahize byo gushyigikira imiyoborere igamije kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda.

Hagendewe ku musaruro ihuriro Unity Club ryatanze mu guhuza abahoze muri Guverinoma y’u Rwanda abayirimo n’abo bashakanye, Murekezi yavuze ko iri huriro rizafasha abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe mu gusigasira no kongera ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Yavuze ko bizafasha gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, imwe mu nkingi ya Leta y’u Rwanda ifata nka mwamba, ari na yo ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bizashingiraho.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubumwe n’ubwiyunge bigomba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye kandi ryihuse u Rwanda rwiyemeje kugeraho.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rizakora ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Ubu rimaze gutangizwa mu Turere twose tw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yahamagariye buri Munyarwanda gufasha abagize Ihuriro mu Turere n’Imirenge mu kuritangiza vuba no kwitabira ibikorwa byaryo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru