Yashyizweho kuri15 November, 2016 | 10:10

Minisitiri Kaboneka, yageje ku badepite ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB)

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyabaga muri Miniteri y’Ubutegetsi bw’igihugu harateganywa ko kizamurwa, kikigenga, kika Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere n’ubuyobozi bwacyo bukagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, kuri uyu wa Mbere ni bwo yageje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byayo.

Uru rwego nirwigenga ruzaba rufite ububasha bukomeye mu gihugu, kugeza n’aho umuyobozi mukuru warwo azajya agira manda, akanatangira imirimo amaze kurahirira imbere ya Perezida wa Repuburika ko azuzuza inshingano ze.

RGB yagiyeho mu mwaka wa 2010, n’Itegeko nimero 41/2011 ryo kuwa 30 Nzeri 2011, gishishwe kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego z’igihugu.

Asobanura impamvu zo guha ubwigenge RGB, Kaboneka yavuze ko kukivugurura rwego rwo kuvugurura, nk’uko igihugu cyacu gihora kivugurura imikorere y’inzego mu kwimika umuco w’imiyoborere myiza.

Yakomeje asobanura inshingano zikomeye RGB izaba yitezweho, yaba ku zo yari isanganywe n’inshya yahawe.

By’umwihariko, ubushakashatsi ahanini buri mu nshingano z’iki kigo nibwo bwagiye burushaho kugarukwaho, hakerekanwa ko buzanarushaho kubahwa n’amahanga, nk’ubwakozwe n’ikigo cyigenga.

Kaboneka yavuze ko gikora ubushakashatsi butandukanye cyane ku miyoborere, ku buryo abanyarwanda bishakamo ibisubizo, ku kwegereza ubuyobozi abaturage, mu gutanga serivise nziza n’ibindi biba bikeneye gukorerwa ubushakashatsi.

Bityo, iyi nshingano ikomeye yo gukora ubushakashatsi, Kaboneka yagize ati“Guverinoma rero yasanze byaba byiza cyigenze, noneho kikagira ubwo bushobozi, ububasha, n’agaciro…agaciro k’ubushakashatsi bwakozwe bwumvikane ko bwakozwe n’ikigo cyigenga, gifite ubwisanzure, kidafite urwego rukireberera. ”

Mu nshamake, Minisitiri yakomeje avuga ko uru rwego ruzaba rufite ubuyobozi bukuru n’ubunyamabanga bukuru.

Ikindi, kandi mu nshingano kizahabwa nikigenga, Kaboneka yavuze ko hazaba harimo no kwandika imiryango mvamahanga itegamiye kuri Leta yajyaga yandikirwa ahandi, mu Kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Byongeye, Kaboneka yavuze ko hazaniyongeraho inshingano zo gukurikirana inyigo zikorerwa mu Rwanda ku miyoborere n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo; gusigasira no guteza imbere uburyo bw’umwimerere bwo kwishakamo ibisubizo mu Rwanda, no gusuzuma ku buryo buhorana ingaruka zashyirwa mu bikorwa ryabwo, kubuteza imbere no kuburinda.

Ruzaba runafite ububasha bwo gusaba raporo, cyane y’imitangire ya serivise mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, yaba iz’ibanze n’zo ku rwego rw’igihugu.

Byongeye, raporo y’urwego ikajya igezwa ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi. Rukanashyikiriza raporo Perezida wa Repuburika.

Kaboneka yanavuze ko ubuyobozi bw’uru rwego buzajya bumara manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa, kandi mbere y’uko Umuyobozi mukuru w’urwego atangira akazi, azashya arahirira imbere y’Umukru w’Igihugu.

Abadepite barenga 10 bose bafashe ijambo bagaragarije Minisitiri Kabone ko bishimiye uyu mushinga Guverinoma izanye.

Depite Mukayuhi, yavuze ko yishimiye ubwigenge bw’iki kigo, kizaba gifite gukurikirana itangwa rya serivise, ashimangira ko ‘imiyoborere myiza isigaye yarabaye brand (ikirango) cy’u Rwanda.

Depite Mukakanyamugenge Jacqueline, we yashimiye Guverinoma, avuga ko ubunararibonye cyagaragaje ivugururwa ryari rikwiye, ati “Bikagiha ubwisanzure bwo gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza.”

Depite Rusiha we avuga ko n’ubundi hari imikorere ya RGB yari iteye kwibaza, ati“Ugasanga bamwe mu bagenzurwa ni na bo banabareberera. Tuvuge yenda nk’inzego z’ibanze zagenzurwa, ariko inzego z’ibanze zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, kandi ugasanga na RGB ishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.”

Ibi ariko Minisitiri Kaboneka ntahamanya na byo, avuga ko kuba RGB yabaga muri MINALOC bitayibuzaga gukora akazi ishinzwe, kuko yari ifite itegeko rigena inshingano.

Depite Niyonsenga we avuga ko asanga ari ubwo bushakashatsi, ari ‘no kugerageza kunyomoza amaraporo ashinigiye ku myumvire ya bamwe mu guharabika u Rwanda’.

Inshingano ziremereye uru rwego ruzakora, kugira ngo ruzagere ku nshingano zarwo Depitete Nyiramadirida yasabye ko mu gushyiraho ingengo y’imari, zazahabwa agaciro.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abadepite ko muri urwo rwego ruzaba rwigenga, hazaba hanateganyijwemo akanama ngishwanama gashobora no kujyamo inararibonye z’abanyamahanga.

Ku byerekeye ubugenzuzi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yashimangiye ko RGB izashikama ku kumenya imitangire ya serivise mu nzego zose ku butaka bw’u Rwanda.

Hagati aho ariko, hari n’intumwa ya rubanda yifuje ko iki kigo cyagira n’uruhare kugenzura imikorere y’imiryangi itegamiye kuri leta, hakajya hamenyekana akayabo k’amafaranga ikoresha ko atanga umusaruro.

Ishingiro ry’umushinga uha RGB kwigenga, watowe n’abadepite uzajya gusesengurirwa muri komisiyo.

Ubu RGB iyoboye na Prof Shyaka Anastase, niyo yumvikana mu iyandikwa ry’imitwe ya politiki (amashyaka), amadini n’miryango iyashamikiyeho n’indi miryango itegamiye kuri leta y’imbere mu gihugu.

Ubwanditsi


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru