Yashyizweho kuri8 November, 2018 | 18:05

Minisitiri Dr Sezibera yasubije umudepite wo muri Amerika wavuganiye Diane Rwigara

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yasubije umudepite mu nteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,wavuze ko ashyigikiye Diane Rwaigara.

Hon.Suzanne Bonamicci, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati“Diane ahanganye na gereza kubera kuvuga no kutemeranya na guverinoma. Ndi gukorera ubuvugizi Diane mu rwego rw’Umushinga wo kurengera ubwisanzure.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera akimara kubona ubwo butumwa,nawe akoresheje twitter yahise asubiza Hon. Bonamicci agira ati “Oya madamu Diane ntabwo ahanganye na gereza kubera kuvuga ahubwo ni ukubera ibikorwa byafashwe nk’ibyaha mu mategeko yacu.

Bishobora kugaragara nk’ibidasanzwe kuri mwe ariko mu Rwanda ntabwo dutora abakekwaho ibyaha.Baraburanishwa mu nkiko zacu.”

Minisitiri Dr Sezibera yasubije uwo mudepite ko mu Rwanda hadatorwa abakekwaho ibyaha

Uyu Hon.Bonamicci ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate, ni umwe mu badepite batanu baraye batowe bazahagararira akarere ka Oregon mu Nteko Ishinga Amategeko barimo na Peter DeFazio,Earl Blumenauer,Kurt Schrader na Jamie McLeod-Skinner bose bakomoka mu b’Abademokarate.

Diane Rwigana na nyina, Mukangemanyi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ugushyingo bakaba bari bongeye kwitaba Urukiko Rukuru kugira ngo bakomeze kuburana ku byaha bashinjwa, birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imidugararo muri rubanda n’icy’ivangura no kubiba amacakubiri.

Gusa ubushinjacyaha bwabasabiye igihano k’igifungo cy’imyaka 22 kuri buri umwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru