Yashyizweho kuri3 July, 2017 | 19:37

Min Uwacu yasabye urubyiruko kudatenguha ababohoye u Rwanda

Minisitiri w’Umuco na Siiporo, Uwacu Julienne yavuze ko n’ubwo hari benshi batanze amaraso yabo kugirango igihugu cy’u Rwanda kibe gifite aya mahoro n’iterambere gifite uyu munsi wa none nta munyarwanda ukwiye guterera agate mu ryinyo kuko n’ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko urw’iterambere arirwo rukomye kandi rugikomeje ari naho yahereye yibutsa urubyiruko ko badakwiye kugenda ngo bigaramire bibagirwe ko urugamba rw’iterambere arirwo rusaba imbaraga nyinshi kandi ntahandi izo mbaraga zizava atari mu rubyiruko akaba yabasabye bakwiye kumenya ko kubaka igihugu nta wundi bireba ahubwo aribo urubyiruko kandi bizabasaba umutima n’ubwitange cyane ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza buha umwanya urubyiruko mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

JPEG - 118.3 kb
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka nawe yari witabiriye iki gitaramo cyiswe Bararurwanye cyahuje urubyiruko rusaga 2500

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka nawe wari witabiriye iki gitaramo cyiswe Bararurwanye cyahuje urubyiruko rusaga 2500 rwaturutse mu mujyi wa Kigali n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu mu butumwa bwe yunze mu nsanganyamatsiko ijyanye n’umunsi wo kwibohora uyu mwaka igira iti “Rubyiruko dukomeze Kwibohora Twimakaza Imiyoborere Myiza."

Mu mpanuro yagejeje kuri uru rubyiruko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko u Rwanda rubayeho mu mahoro n’umutekano rukesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba yibukije urubyiruko ko kugirango igihugu gikomeze kigire agaciro bisaba ubwitange n’umutima w’urubyiruko kandi bigakorwa mu buryo bwo guhozaho

JPEG - 223 kb
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko u Rwanda rubayeho mu mahoro n’umutekano rukesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Minisitiri Uwacu yagize ati “Dukiwiye kumenya ko kugirango igihugu cyacu kibe kigeze aha hari abitanze ndetse bakemera no guhara ubuzima bwabo, buriya rero bajya gutegura urugamba rwo kubohora abanyarwanda baravugaga bati n’ubwo twebwe twapfa ariko ntituzashira abazasigara bazubaka u Rwanda ni uko rero twebwe urubyiruko ntituzatenguhe abagejeje u Rwanda aho rugeze ahubwo tuzaharanire kuruteza indi ntambwe”

Tariki ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora ari nabwo hagarukwa ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda kuri ubu akaba ari inshuro ya 23 Abanyarwanda babohowe na RPF Inkotanyi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru