Yashyizweho kuri30 January, 2017 | 15:13

Meya wa Rwamagana yasabye imbabazi z’amafaranga miliyoni 43 akarere kahombeje leta

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye imbabazi abadepite ku bw’igihombo cya miliyoni zisaga 43 akarere kateje leta, ubwo kashorwaga mu manza n’abari abakozi bako bikarangira bagatsinze.

Ayo makosa ni ayagaragajwe muri Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’abakozi ba leta n’umurimo yo mu 2009-2012 na 20120-2015, ari nayo Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yari yahamagarije umuyobozi w’aka karere ngo ayatangeho ibisobanuro.

Iyo raporo igaragaza ko izo miliyoni zose zatikiriye mu manza aka karere kashowemo ku bw’amakosa atandukanye kagiye gakora, harimo n’abahoze ari abakozi bako bakareze mu nkiko bitewe n’uko kabirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Umuyobozi wako yemeye ayo makosa ndetse ayasabira imbabazi, avuga ko kugeza ubu bafashe ingamba zizatuma batongera kuyagwamo.

Ati “ Murakoze cyane ku nama nziza mwatugiriye kandi tubijeje ko tuzabikurikiza kandi nta gishya muzingera kubona muri izi raporo.”

Meya yagaragaje zimwe mu ngamba zafashwe zirimo kujya babanza bakagisha inama komisiyo y’abakozi ba Letra n’Umurimo mbere y’uko bafata icyezo cyo kwirukana umukozi, gushyiraho umunyamategeko wigenga, no gushingira ku mategeko mbere yo kugira icyemezo bafata.

Meya Mbonyumuvunyi yabwiye abadepite ko izo ngamba zimaze kubyara umusaruro kuko ngo kuva mu 2013, akarere kashyizeho umunyamategeko wigenga uzajya ukurikirana ibibazo nk’ibyo, ndetse kuva yashyirwaho ngo nta rundi rubanza barashorwamo. Yabwiye abadepite ko mbere bari bafite umunyamategeko bari barahawe na MINIJUST ariko ngo bitewe n’uko yabaga afite akazi kenshi ntiyabashaga kugurikirana ibyo bibazo bigatuma akarere gatsindwa mu manza.

Yemereye abadepite kandi ko bagiye kujya bagisha inama Komisiyo y’abakozi ba Leta n’Umurimo mbere yo kwirukana umukozi, mu rwego rwo kwirinda kuba bajyanwa mu nkiko.

Visi Perezida w’iyi komisiyo, Depite Alphonsine Mukarugema, yasabye Meya Mbonyumuvunyi gukora ibishoboka byose kugira ngo ntibazongere guhamagazwa kugira ngo bisobanure ku makosa nkayo.

Yagie ati “Mumenye ko erega iyo umukozi yirukanwe ariko bigakorwa hakurikijwe amategeko aragenda, ibi bintu bihagarare, umukozi ashobora gukora amakosa ashobora no kwirukanwa ariko tubikore mu buryo bukurikije amategeko.”

Yabihuje na Depite Mujawamariya Berthe wavuze ati “Ndabashimira ko mwasabye imbabazi, ariko gusaba imbabazi mu mutungo wa Leta na byo biba ari ikibazo, gusa icya ngombwa ni uko amategeko agomba gukurikizwa.”

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta isesengura ku gihombo Leta yatewe n’abayobozi b’Inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi mu mwaka 2012-2015, yagaragaje ko amafaranga miliyoni zirenga 500 z’amanyarwanda (524, 270,595 frw) n’amadorali asaga ibihumbi cumi na birindw i($17,400) ariyo yatanzwe nyuma y’uko Leta itsinzwe imanza zingana na 75% z’izo yarezwemo.

Inzego za Leta 51 zaburanye n’abakozi 254 mu manza 154, leta itsindamo imanza 39 zingana na 25%, naho izindi 115 irazitsindwa. Kuva mu 2009 kugeza 2015, Leta yarezwe mu manza 255. Muri izo zose yatsinzwemo 182 zingana na 71%.
Mu manza Leta yaburanye ikazitsinda, yabonyemo miliyoni zisaga icumi z’u Rwanda (10,678,100 Frw).

Ubwo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yitabaga Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite mu gikorwa cyo gusuzuma ibibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yagaragaje ko impamvu imanza Leta iregwamo n’abakozi bayo hafi ya zose izitsindwa ari uko zimwe mu nzego ziba zidafite impapuro zizifasha mu rukiko cyangwa zitarumviye inama zagiriwe n’abanyamategeko babo cyangwa na komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, bakemera kwishora mu manza.

Minisitiri Busingye yavuze ko kugeza ubu hagiyeho uburyo bwo kureba ba nyirabayazana batuma Leta ishorwa mu manza, ku buryo ngo bagiye kujya bakurikiranwa ku giti cyabo ndetse banishyure ubwabo aho kwishyura ku ngengo y’imari y’inzego bashoye mu manza.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru