Yashyizweho kuri21 July, 2017 | 22:12

Meya wa Rubavu yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda iravuga ko Meya wa Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kubangamira bamwe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda.

ACP Théos Badege amaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jérémie avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida.

Badege avuga ko Meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa musanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose.

Badege avuga ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira.

Abanyamakuru babajije Polisi abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye, ariko ahubwo Polisi itangaza abayobozi ariko yirinda kuvuga abakandida babangamiwe.

Abo bakandida babangamiwe ngo baregeye Polisi. Bareze bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi no mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho Polisi ngo ikaba iri kuhakora iperereza.


Yanditswe na Ubwanditsi/Niyomugabo


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

gahima - 2 months ago

mayor wa rubavu we rwose batinze kumuta muri yombi uretse no kubangamira abakandida anabangamiye abaturage ayobora muburyo butandukanye urugero yananiwe gukemura nibibazo byamasambu ahubwo arabyongera. Rosa mukankomeje presidante wa international transparency Rwanda Abe hafi ahangane nuyu sinamenye ngirango ubudahangarwa bwe bwarangiye

Izindi nkuru