Yashyizweho kuri8 November, 2016 | 07:42

Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin, Claudine Talon, yaraye ageze i Kigali

Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin, Claudine Talon, yaraye ageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ine ruzasozwa kuwa 11 Ugushyingo 2016.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Madamu Talon yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame. Mu ruzinduko rwe azasura imishinga na gahunda bitandukanye by’Umuryango Imbuto Foundation birimo; ibijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango muri rusange.

Ku bitaro bya Kacyiru, Madamu Talon kuri uyu wa Kabiri arasura Ikigo Isange One Stop Center n’uburyo bwo kwita ku muryango (Family Package) burimo gufasha mu kurinda ubwandu bwa Sida umubyeyi ashobora gutera umwana (PMTCT), hakiyongeraho na serivisi y’ubujyanama ku miryango ibana n’ubwandu bwa Sida.

Nyuma y’aho Madamu Talon arasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirushyinguyemo.

Azanasura ibindi bikorwa bya Imbuto Foundation birimo umudugudu w’icyitegererezo wubatse i Kayonza, ishuri ry’inshuke n’ihuriro ry’umuryango n’ibindi.

Madamu Talon aje mu Rwanda nyuma y’uko umugabo we ahaherutse muri Kanama uyu mwaka akavuga ko atwaye u Rwanda ku mutima we.

Icyo gihe yagize ati “Nakunze kuvuga ko imiyoborere y’u Rwanda izahindura Afurika; imiyoborere y’iki gihugu iri guhindura abayobozi bo muri Afurika. […] Ngiye kugenda mu masaha make, ariko ntwaye igice kinini cy’u Rwanda ku mutima wanjye. Nakwifuje gutwara Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin, Claudine Talon, yaraye ageze i Kigali

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru