Yashyizweho kuri25 October, 2019 | 20:03

Madamu Jeannette Kagame asanga abayobozi bakoresheje neza imitekerereze ya Ndi Umunyarwanda byazamura ikizere bagirirwa n’abo bayobora

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bakunze abo bayobora,bakicisha bugufi ndetse bagakoresha neza imitekerereze ya Ndi Umunyarwanda byazamura ikizere bagirirwa n’abo bayobora.

Umufasha wa Perezida ibi yabivuze mu butumwa yatanze ku munsi wa kabiri w’ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo - ngenga cy‘Ukubaho kwacu”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi baramutse bubashye abaturage ndetse bakubahiriza icyo Ndi Umunyarwanda ivuze byazamura ikizere babagirira.

Ati"Gukunda abaturage, kugira ikinyabupfura no kwicisha bugufi; gutekereza kure, kugira ngo ubusugire, ubukungu n’agaciro by’u Rwanda bikomeze gushimangirwa.

Imitekerereze ya Ndi Umunyarwanda tuyikoresheje dushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere; byadufasha kuzamura icyizere abaturage batugirira nk’abayobozi".

Yasabye abari bateraniye muri ibyo biganiro kugeza gahunda ya Ndi Umunyrwanda ahantu hose haba mu nzego z’ubuyobozi no mu banyarwanda bose.

Ati"Nk’uko byavuzwe ejo, biragaragara ko ibi biganiro byafashije benshi kandi ko bigikenewe. Dukomeze rero gutwara Ndi Umunyarwanda mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwacu, no kuyigeza ku banyarwanda benshi".

Yavuze ko abakuru bafite inshingano zo gufasha urubyiruko muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda barwigisha amateka nk’umurage uzatuma u Rwanda rukomera.

Ati"Dufite inshingano yo gufasha abato bacu, kubana natwe muri uru rugendo rwa Ndi Umunyarwanda; tukabaha impamba ikomeye y’ubumenyi mu mateka n’umuco, muri politike yacu n’iy’isi batuye. Niwo murage ukwiye gukomeza uru Rwanda".

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye ukaba ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.

Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rigamije gukomeza kubaka Ndi Umunyarwanda, igatura mu mutima, ikagenga ubwenge n’imitekerereze, ikaranga imikorere no kuzuza inshingano, bigahinduka ukubaho ku bayobozi no kuri buri Munyarwanda, mu rugendo rwo kubaka ‘u Rwanda twifuza.’

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru